Ayra amazina ye nyakuri ni Oyinkansola Sarah Aderibigbe yavutse ku ya 14 Kamena 2002 i Cotonou, muri Bénin.
Yasinye na Mavin Records nyuma yuko Don Jazzy abonye amashusho ye aririmba indirimbo z’ibyamamare bitandukanye akayashyira kuri Instagram ye.
Rush hitmaker, @ayrastarr azataramira i Dar es Salaam, kuwa gatandatu 20 Gicurasi uyu mwaka wa 2023. Igitaramo cye kizabera ahitwa @thesuperdometz i Masaki.
Abateguye iki gitaramo bise Reloaded, isosiyete ya @ lockin255 bemeje ko kuri uyu wa kane umuririmbyi wa label ya Mavin azashimisha abafana ba Dar es Salaam kuri uwo munsi.
Amatike yamaze kugurishwa kandi araboneka kurubuga rwa @nilipetz.
Indirimbo ye Rush niyo yamuteye kumenyekana cyane kandi imugira umuhanzi ukiri muto muri Afurika wabonye abamurebye barenga miliyoni 100 kuri YouTube akoresheje indirimbo imwe ndetse akaba n’uwa mbere wabigezeho mu mezi atanu.
Yashyizeho kandi amateka mashya yo kuba umuhanzi wenyine wo muri Nigeriya yagaragaye kurutonde rwindirimbo zikunzwe mubwongereza binyuze kuri iyindirimboye yitwa Rush.
Uyumuhanzi kandi akomeje kugenda atanga ikizere ku muziki w’Africa muri rusange.
