Uwicyeza Pamella yavugishije benshi nyuma yo kwiyogoshesha igipara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben, yasangije abantu barenga ibihumbi 290 bamukurikira kuri Instagram amafoto amugaragaza yiyogoshejeje igipara, avugisha abatari bake.

Uyu mukobwa ntakunze kugaragara afite umusatsi mwinshi, gusa kumubona yiyogoshesheje byatunguye benshi kuko akenshi igitsina gore kizwiho gukunda umusatsi.

Hari imvugo nyinshi zigaragaza ko abagore n’umusatsi ari mahwi, kugeza n’aho abantu bavuze ko “ubwiza bw’umugore bugaragarira ku musatsi”.

Amafoto atandukanye yashyize kuri uru rubuga yayaherekejeshe amagamabo agira ati “Baldie Season” mu Kinyarwanda bisobanuye igihe cy’uruhara.

Yongeye ashyiraho andi mashusho arimo indirimbo ya Beyonce na Wizkid bise ‘Brown skin girl’ ashyiraho amagambo agaragaza ko ari kwizihiza umunsi w’abagore awujyanisha n’amateka y’Abirabura.

Aya mafoto akimara kujya hanze abantu batangiye kuyatangaho ibitekerezo, bamwe bagaragaza ko yiyogoshesheje neza, ariko abenshi ntibanyuzwe n’uko agaragara.

Uwicyeza yashyizeho aya mafoto yambaye umupira w’iroza. Uyu mwambaro ubusanzwe mu Rwanda uzwi cyane ku bagororwa. Byatumye abantu basanisha umwenda yari yambaye no kuba adafite umusatsi ibintu ubusanzwe biranga imfungwa.

Hari abanyujijemo baratebya, bavuga ko yifotoje nk’imfungwa.

Havuzwe byinshi kuri iyi nyogosho bamwe bavuga ko yiganye abakinnyi ba filimi, hari n’abatabyemeye bagaragaza ko yakoresheje snapchat ifite uburyo yakuraho umusatsi umuntu atiyogoshesheje.

Nubwo abantu bakomeje kumuha urw’amenyo gusa iyi ni inyogosho igezweho ku bakobwa b’abirabura baba bashaka kugaragaza ko banyuzwe n’uko baremwe, bitabasabye kujya kwishyiraho imisatsi itari karemano.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore