PEREZIDA WILLIAM RUTO WA KENYA YA KIRIWE NA MUGENZI WE PAUL KAGAME W’U RWANDA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro mugenzi we wa Kenya Dr Willam Ruto, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda yakiriye Ruto nyuma y’igihe gito atangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro.

Muri uru ruzinduko byitezwe ko hasinywa amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y’inzego zishinzwe igorora n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Usibye gusinya amasezerano, byitezwe ko Perezida Kagame na William Ruto bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore