Umwana wa Zari Hassan na Diamond yasabye nyina kwirukana umukozi wo mu rugo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu kiganiro cyagiye hanze uyu mukobwa aganira na nyina, yarimo amubaza ku mubano we n’umukozi wo mu rugo.

Tiffah yavuze ko adakunda uburyo uyu mukobwa amuhamagaramo kuko izina rye arihamagarana imbaraga asa n’umukanga ni mu gihe we aba yumva ko yamuhamagara gahoro.

Nyina yamubajije icyo yakora undi avuga ko akwiye guhita amwirukana akazana undi. Zari amubajije niba yarigeze amubuza kumuhamagara gutyo, undi yavuze ko ntabyo yakoze ndetse nta n’ibyo yakora ahubwo nyina akwiye kumwirukana.

Tiffah ni umwe mu bana babiri Zari Hassan yabyaranye na Diamond Platnumz, undi ni Nillan bose bakaba babana na nyina muri Afurika y’Epfo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore