Syria yarashweho ibisasu bikomeye n’ingabo za Israel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ingabo za Israel zifashishije indege zateye ahantu hatandukanye muri Syria, amakuru avuga ko ibisasu byari bigambiriye ibikorwa remezo by’igisirikare mu nkengero z’umujyi wa Damascus, no mu mumajyepfo y’icyo gihugu.

SANA n’igitangazamakuru cya Leta ya syria, cyatangaje ko ku isaha ya saa kumi n’imwe mu gitondo aribwo igitero cyagabwe, ibisasu bikaba byarashwe bivuye mu misozi ya Golan igihugu cya Israel cyambuye Syria.ibi bitero bikaba bivugwa ko byagabwe mu majyepfo ya syria

Syria ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwabashije gufata no kurasa bimwe mu bisasu.barashwe  naho Israel yo ivuga ko yakoresheje indege n’ibikoresho birasa ibisasu, bigambiriye inyubako za gisirikare za Syria.

Kugeza ubu ntabwo hamenyekanye imibare y’abantu bapfuye ndetse n’ibyangiritse muri rusange.

Igitero cya Israel kije mu gihe ku butaka bwayo harashwe ibisasu bya rockets bivuye muri Syria ku wa Gatandatu iki 08/04/2023.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 09 Mata, 2023 ibisasu 6 byavuye muri Syria biraswa mu misozi ya Golan yigaruriwe na Israel, ibisasu bitatu byaguye ku butaka bugenzurwa na Israel.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Israel buvuga ko ibisasu bibiri byaguye ahantu hatari ikintu na kimwe, naho ikindi gisasu kikaba cyarafatiwe mu kirere kitaraturika.

Muyandi makuru avuga ni uko igisasu kindi kimwe cyaguye ku butaka bwa Jordan.

Itangazo ry’ingabo za Israel rivuga ko Leta ya Syria igomba kwirengera uruhare rw’ibikorwa bibera mu gihugu cyayo, kandi ko itazihanganira ibikorwa bigamije kuvogera ubusugire bwayo.

Umutwe ushyigikiye Leta ya Syria witwa Liwa al-Quds (Jerusalem Brigade) washinzwe mu mwaka wa 2013, ukaba ugizwe ahanini n’Abanya-Palestine wigambye ko ari wo warashe ibisasu muri Israel.

Itangazo ry’uyu mutwe wa Liwa al-Quds rivuga ko uzabohora umujyi wa Jerusalem, na Palestine nyuma yo kubanza kwirukana iterabwoba muri Syria.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore