Kecapu wamenyekanya muri sinema yibarutse abana batatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye ku izina rya Kecapu muri sinema, yibarutse abana batatu icyarimwe kandi bose ni bazima

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE yahishuye ko yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2023, abyara abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Uyu mubyeyi wabyariye mu bitaro by’ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yaba we ndetse n’abana bameze neza ndetse bari kwitabwaho n’abaganga.

Kecapu yibarutse nyuma y’igihe akoze ubukwe n’umugabo we Jean Luc bashyingiranywe mu mpeshyi ya 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize, Kecapu yagize ati “Ni umusore twamenyanye mu 2009, mu 2010 twari dutangiye gukundana ariko urumva twari tukiri abana. Byagiye bitugora tukaburana ubundi tugahura ariko uyu munsi ni we turi gukundana kandi rwose sinabahisha ko tumeranye neza.”

Ubusanzwe Kecapu ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga ugezweho mu yitwa ‘Bamenya’ itambuka kuri YouTube.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore