RIB YINJIYE MU KIBAZO CY’IMODOKA YATSINDIYE AMASO AKABA YARAHEZE MU KIRERE

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwinjiye mu kibazo cy’imodoka Bahavu Jeannette aherutse gutsindira muri Rwanda International Movie Awards akaba agiye kumara ibyumweru bibiri atarayihabwa.

Ni imodoka Bahavu yatsindiye ku wa 1 Mata 2023, ijoro ryatanzwemo ibihembo bya ‘Rwanda International Movie Awards’ aho ari we wahize abandi mu cyiciro cya People’s choice cyari cyashyiriweho imodoka ku uzacyegukana.

Imodoka Bahavu yatsindiye iri mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2012 ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Bahavu yavuganye na Ndoli Safaris umuterankunga wagombaga gutanga iyi modoka, amubwira ko imodoka ihari ahubwo ikibura ari ukuzuza ibyo bumvikanye n’abateguye irushanwa ikabona gutangwa.

Uku kudahuza niko kwatumye Bahavu afata icyemezo cyo kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arega abateguye aya marushanwa kumuhuguza imodoka yatsindiye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore