Kambogo Ildephonse wari Mayor w’akarere ka Rubavu yegujwe kunshingazo ze azira kudakorana neza n’abo bakorana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Murukerera rwo kuri uyu wa gatandatu nibwo amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu wahoze ari umuyobozi wa karere ka Rubavu yegujwe n’inama njyanama y’Aka karere

Kambogo Ildephonse yatorewe kuyobora aka karere mu mwaka w’2021 aho byaribiteganyijwe ko manda ye yarikuzarangira mu mwaka 2026.

Amakuru yizewe dufite nuko ngo bimwe mu byatumye uyu mugabo yeguzwa ku kazi aruko hari imwe mu myanzuro yafatwaga na Njynama y’Akarere agaca inyuma akayihindura ntawe agishije inama .

Aya makuru kandi yashimangiwe na perezida wa njyanama ya karere ka Rubavu Dr Kabano Ignace yagize ati”Amakuru yo kweguza Mayor niyo kuko bimwe mubyatumye tumweguza harimo kudahuza na bamwe mubo bakorana ndetse no gufata imyanzuro yafashwe ho ibyemezo na njyanama akayihindura ntawe agishije inama”.

Tumubajije ku makuru avuga ko bimwe mubyo Kambogo yazize harimo no kudaha agaciro bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza biherutse guterwa n’imvura yaguye muri iki cyumweru igahitana abagera kuri 131 mu ntara y’iburengerazuba amajyaruguru n’igice kimwe cy’amajyepfo yavuze ko ayo makuru adashaka kugira icyo ayatangazaho.

Akarere ka Rubavu ni kamwe kagizweho igaruka zikomeye z’ibiza biheruka gutwa ubuzima bwa benshi abandi bagasigara mu bibazo bitandukanye nko kubura aho gukinga umusanya kurya ,amashuri yo kwigiramo n’ibindi bitandukanye.

Mayor Kambogo Ildephonse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore