CANADA :Haravugwa umubano utari mwiza hagati ny’u Bushinwa na Canada

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Haravugwa uruntu runtu hagati ya Canada n’u Bushinwa nyuma y’uko iki gihugu cyo muri Amerika ya Ruguru cyirukanye ku butaka bwacyo umudipolomate w’Umushinwa ushinjwa kwivanga muri politiki yacyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Zhao Wei atemewe kuguma ku butaka bw’icyo gihugu. Yari asanzwe ari Umudipolomate w’u Bushinwamu murwa mukuru wa Toronto.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, yavuze ko badashobora kwihanganira umudipolomate wese wivanga mu bibazo bwite by’icyo gihugu kandi bitari mu nshingano ze.

Zhao yirukanywe nyuma y’amakuru yagiye hanze, avuga ko yateye inkunga abashakaga kugirira nabi umudepite Michael Chong, wasabye ko mu Nteko ya Canada hatorwa umwanzuro wamagana u Bushinwa kubera uburyo bufata nabi abaturage bazwi nk’aba Uyghur biganjemo Abayisilamu.

CNN yatangaje ko inzego z’ubutasi za Canada zanabonye amakuru y’uko u Bushinwa bwashatse kwivanga mu matora yabaye mu 2019 na 2021.

U Bushinwa bwahakanye ibyo birego, buvuga ko nta shingiro bifite ahubwo ko bishobora kurushaho kuzambya umubano w’ibihugu byombi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore