Mu bihe bitandukanye RDC yakunze kumvikana ivuga ko u Rwanda rukomeje gushyigikira M23, ndetse icyo gihugu kimaze igihe kijya mu binyamakuru kivuga ko u Rwanda rukomeje koherezayo ingabo zo gufasha M23, n’ubwo nta bimenyetso bitangwa, byongeye imirwano ikaba imaze igihe ihagaritswe.
Perezida Joao Lorenco yavuze ko ntacyo ashinja u Rwanda nk’umuhuza, ahubwo yarushimiye ko rwafashije kugira ngo M23 yemere kujya mu nzira y’ibiganiro.
Ati “Nta kibazo na kimwe dufite ku Rwanda, nyuma y’inama ya Addis Abeba. Perezida Kagame ni we wafashije Angola kujya mu biganiro na M23 kuko byari bigoye kuvugana n’abantu ba M23, uwagize uruhare ngo dutangire kubavugisha ni Perezida Paul Kagame. Nyuma y’aho abayobozi ba M23 baje i Luanda, rero tugomba kwizera ko umuntu wafasha iyi ntambwe ikomeye yari afite ubushake, nta kibazo gihari.”
Mu mpera z’icyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi hahuriye inama y’akarere yiga ku bibazo bya RDC yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasabye ko hakomeza inzira zatangiye zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, hashyirwa imbere ibiganiro, imirwano igahagarara.
Hari impungenge ko mu gihe Leta ya RDC yakomeza guhunga ibyo kuganira na M23, byatuma uwo mutwe wongera kwegura intwaro umutekano ukaba mubi kurushaho.
Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 mu gihe rwo rubihakana, rugashinja icyo gihugu gukorana na FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Joao Lourenço yavuze ko nubwo ibihugu byombi bikirebana nabi, hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo uwo mwuka utazageza ku ntambara
