Wegner Group yikoreje urusyo u  Buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Uburusiya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe Uburusiya burimo kwibuka imyaka 78  ishize butsinze Abanazi ba Hitler,Umuyobozi w’Itsinda ry’Abacanshuro b’Abarusiya rizwi nka “Wegner Group” Yevgeny  Prigozhin , yongeye kwibasira Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya cyane cyane ku mirwano iri kubera mu mujyi wa Bukhmut.

Amashusho ya Video yashyize hanze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Wegner Group  yanenze Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Uburusiya,  kudaha   Perezida Vladimir Putin amakuru nyayo arebana n’urugamba ruri kubera  muri Bukhmut.

Prigozhin, yakomeje avuga kudaha Perezida Putin amakuru y’impamo  ,ari ugushaka  kumuteza urujijo no gutuma tamenya amakuru nyayo y’ ibiri kubera mu mirwano bahanganyemo n’ingabo za Ukraine mu mujyi nwa Bukmut ,by’umwihariko kubirebana n’intwaro n’amasusu bikenewe ku rugamba.

Ati:”Niba biri gukorwa kugirango bayobye cyangwa bateze urujijo Perezida Putin Umugaba mukuru w’Ikirenga , Abaturage b’Uburusiya bazasagwa n’umujinya mu gihe twaba dutakaje urugamba.”

Prigozhin, atangaje ibi  mu gihe mu  mpera z’icyumweru gishize , yari aheruka gutangaza ko Abarwanyi ba Wegner Group bari  mu mujyi wa Bukhmut, batarimo guhabwa intwaro n’amasasu bihagije kugirango babashe gutsinsura ingabo za Ukraine bahanganye muri uwo mujyi.

Ni ibirego Prigozhin yegeka ku buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Uburusiya buyobwe na Lt Gen  Sergueï Choïgou Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu.

Icyo gihe,Prigozhin yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’Ingabo mu  Burusiya nibutohereza   intwaro n’amasasu bihagije muri Bukhmut, Abarwanyi ba Wegner Group ayoboye bashobora kwikura mu mirwano iri kuhabera , ingabo z’Ubursiya akaba arizo zijya gukomeza urwo rugamba

Ni ibintu bitakiwe neza n’Ubutegetsi mu burusiya ,aho Dmitri Peskov  Umuvugizi wa Perezidansi y’iki gihugu, yahise asubiza ko’ Abarwanyi  ba Wegner Group nibikura mu mirwano iri kubera mu mujyi wa Bukhmut mu bjurasirazuba bwa Ukraine bizafatwa nko kugambanira igihugu.”

Nyuma y’iminsi mike ,Yevgeny Prigozhin  yahise  yisubiraho avuga ko  Abarwanyi ba Wegner Group ayoboye batakivuye muri uwo mujyi uri kuberamo isibaniro .

Ati:” Ntabwo tuzava muri Bukhmut, turakomeza kurwana mu gihe dutegereje ko Ubuyobozi bw’Ingabo butwoherereza intwaro n’amasasu bihagije.”

Andi amakuru, avuga ko prigozhin yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe,  nyuma yaho Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya , yemeye ko igiye koherereza Abarwanyi ba Wegner Group izindi ntwaro n’amasasu bihagije mu mujyi wa Bukhmut.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore