“Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose”-Perezida Kagame abwira abanyarubavu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwo yasuraga abagizweho ingaruka n’ibiza mu ntara y’Uburengerazuba by’umwihariko abari mu karere ka Rubavu,Perezida Kagame Paul yavuze ko n’ubwo byangije byinshi ariko abanyarwanda bazageraho bakabitsinda.

Ni uruzinduko yagiriye muri aka karere kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 aho yabwiye abangirijwe ibyabo n’ibiza byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi bari bahuriye kuri site ya Nyemeramihigo ko azanywe no kubasura,kubasuhuza no kubihanganisha.

Ati “Ibiza byatugwiriye, imyuzure, inzu zangiritse, abacu twatakaje ari na cyo kibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose ndazi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo, icyanzanye hano cyari ukubasura.”

Yabwiye Abaturage ko Leta ibatekereza, kandi uko bahangayitse na yo biyihangayikishije, ikaba ikora ibishoboka ngo ishobore kubafasha mu bihe bitoroshye barimo.

Ngo Leta igiye gukora ibishoboka byose abashobora gusubira mu byabo babisubiremo,nyuma yo gukemura ikibazo cy’ibiribwa n’aho kuba bifatwa nk’ubutabazi bw’ibanze kuri aba baturage ubu batari gukora imirimo ibabyarira inyungu.

ati “Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo zirya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze kwihangana mutwihanganire, cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.”

Yongeyeho ko imvura, izuba, n’ibiza bitera bidatguje bigahitana ubuzima bw’abantu, hari aho birenga ubushobozi bwa muntu ku buryo ntacyo yakora ngo abibuze, ariko ngo gufasha abakiriho byo biri mu bushobozi bwa Leta.

Perezida Kagame yavuze ko ubwe yirebeye ibyagiye byangirika, inzu z’abantu, amashuri, inganda n’ibindi, kandi ngo ibyo ntibiri Rubavu gusa hari n’ahandi biri, yasabye abaturage kwihangana no gukorera hamwe.

Ati “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

Ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajayaruguru n’iy’Amajyepfo byahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 131 abarokotse bibasiga amara masa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore