Umuhanzi Davido agiye gutangira gukina filime mbarankuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuririmbyi w’umunya-Nigeria Davido yatangaje ko agiye gutangira gukora kuri filime mbarankuru ‘Documentary Film’ ishingiye ku buzima bwe bwite yanyuzemo kuva akiri muto kugeza aho ageze.

Yabitangaje mu kiganiro yahaye ‘Esquare Middle East’, aho yavuze ko iyi filime mbarankuru izagenda isohoka mu buryo bw’uruhererekane, kandi izagera ku rwego mpuzamahanga bitewe n’uko iri mu rurimi rw’icyongereza rukoreshwa na benshi.

Yagize Ati “Mfite filime mbarankuru igiye gusohora muri uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza mfatanyije na Netflix. Izaba ari nziza kandi ifite uburemere, kandi ari ndende cyane ni ubwa mbere.”

“Wibaze impamvu ari ubwa mbere mvuze kuri iki kintu, nyine ni ‘Documentary’ izaza mu buryo bw’uruhererekane (series) ariko ikazaba ivuga ku buzima bwanjye umutwe wayo ni “Davido” ntabwo nakabaye ndikuvuga ibi ariko nibyo.”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore