ABANTU 12 BAHANUTSE KU IGOROFA NYABUGONGO MU MUBYIGANO UBWO BAREBAGA PEREZIDA PAUL KAGAME WA BASUHUZAGA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugi wa Kigali wihanganishije abantu 12 bakomeretse ubwo barebaga umukuru w’igihugu

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali wemeje ko hari abantu bahanutse mu igorofa iri mu gace ka Nyabugogo ubwo babyiganaga bishimira kureba Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatambukaga akabasuhuza.

Iyimpanuka ikaba yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 I Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ubwo abaturage benshi bifuzaga kureba Perezida Paul Kagame wahanyuze akabasuhuza ubwo yari avuye mu karere ka Rubavu gusura abagizweho ingaruka n’imvura.

Iyi mpanuka ikaba yatewe ibyuma byo kuri balcon kuri etaje ya gatatu byacitse noneho abantu bose bari begamiye ibi byuma bagahanuka

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rivuga ko hari abaturake bakomerekeye mu mubyigano ubwo bishimiraga umukuru w’igihugu ubwo yari anyuze Nyabugogo akabasuhuza.

“Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.”

 “Muri iyi mpanuka hakomereyemo abantu 12, barimo abagore bane n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK.”

Umujyi wa Kigali usoza uvuga ko ukomeza kuba hafi aba bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka kandi ko ubihanganishije bo n’imiryango yabo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore