Rubavu:Hanenzwe abaganga batatiye igihango bakica abarwayi muri Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abakozi b’Ibitaro bya Gisenyi n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho, abarwayi,abarwaza ndetse n’abandi biciwe muri ibi bigo by’ubuvuzi,hanenzwe abaganga batatiriye amahame y’umwuga bakica abarwayi.

Ubutumwa bwatanzwe bwasabye abakora kwa muganga gukomera ku muhamagaro wabo bakirinda kuzamera nka bagenzi babo basazwe n’ubugome bakijanditse mu bwicanyi bw’abo bagombaga kuvura.

Kayitesi Epiphanie,Umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo wacitse ku icumu rya jenoside yavuze ko abakora kwa muganga baranzwe no kwanga kuvura abatutsi batemwe n’interahamwe bakabasubizayo bababwira ngo imiti yo kuvura inyenzi yashize ndetse bakanagira uruhare mu kwica no guhururiza ababaga bahungiye mu Bigo by’ubuvuzi.

’’Muri uko gushakisha ubwihisho naje kwigira inama yo kujya kuri materinite aho nakoreraga njyewe n’abavandimwe banjye bane cyane ko abakozi twakoranaga kugera no ku bazamu twari tubanye neza, aho nari nihishe nabonye bazana umwana watemwe ngo avurwe bamusubizayo bamubwira ngo imiti yo kuvura inyenzi yararangiye.’’

Yakome avuga ko na nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi avuga ko yasubiye gukora mu Kigo Nderabuzima cya Nyundo ariko akahahurira n’itotezwa rikomeye kubera amakuru yagiye atanga mu nkiko Gacaca z’abahakoraga bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kugeza n’ubwo umwanya we wari ugiye guhabwa undi mukozi akarengerwa n’Ubuyobozi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Mbarushimana Gerard yavuze ku baganga baranzwe n’ubugome ndengakamere mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi barimo umuforomokazi wakoraga mu Bitaro bya Gisenyi wiswe ‘’Vumbura” kubera ubugome yakoresheje mu guhiga abatutsi bari mu Bitaro akabashyikiriza interahamwe kugira ngo zibice.

Ati:’’Hari n’abaforomo bakoraga mu Bitaro bya Gisenyi ndetse no mu Bigo Nderabuzima baranzwe n’ubugome bukabije.Twavuga nk’umuforomokazi wakoraga aha ngaha witwa Mukarugaba Christine uzwi nka Vumbura wari ufite ubugome ngira ngo ni ubugome karemano. Yarishe kandi ashinyagurira abatutsi bari muri ibi Bitaro.’’

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias asaba abaganga ndetse n’abaturage muri rusange kwirinda kubakira ku kibi kuko ari imungu imunga uyifite agasaba kugira umutima w’urukundo ndetse no kubabarira.

Ati:’’Icyo tuvana muri aya mateka ni umutima wo kutihorera,umutima w’urukundo,umutima wo kudatekereza ikibi, kuko gahunda y’ikibi isenya nyirukuyitegura.Ntabwo iki wacyubakiraho ngo uzatsinde. Ingenbabitekerezo y’ikibi ni imungu yica uwo irimo.’’

Yakomeje yibutsa uwo ari we wese wumva ko yaramuka, yakomera, yatera imbere ashingiye ku kibi ko ntacyo yageraho agatanga inama yo gukomeza kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi utajegajega.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore