Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwateye utwatsi amakuru avuga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kwakira ruswa, ruvuga ko ari ibihuha.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere taliki 22 Gicurasi 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko hari Minisitiri w’umugore w’inzobe wafatiwe kuri Hotel Hiltop ari kwakira ruswa.
Bivugwa ko mu kuyakira ariko, Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari uzanye iyo ndonke yamusanzemo ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda n’uyu muyobozi.
Byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bamwe batangira no kwerura bavuga ko ari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, fatiwe kuri Hotel Hiltop ari kwakira ruswa.
Ni ibintu byazamuye amarangamutima y’abantu bamwe bibaza ibibazo biri mu bayobozi ku buryo abantu bari ku rwego rwa Minisitiri bafatirwa mu cyuho cyo kwaka cyangwa guhabwa ruswa y’amafaranganga benshi bagaragazaga ko ari ”intica ntikize”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Gicurasi 2023 nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko ibiri kuvugwa kuri Minisitiri Munyangaju ari ibihuha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko ayo makuru atari yo kandi ko ntacyo uyu muyobozi akurikiranweho.
Yagize ati “Nta Minisitiri wafashwe yakira indonke. Ibyo ni ibihuha utamenya aho byaturutse.”
Dr Murangira yakomeje avuga ko nta n’ikindi Minisitiri Munyangaju akurikiranyweho. Bisobanuye ko akomeje akazi ke uko bisanzwe.
Gusa ariko na none n’ubwo uru rwego rwabiteye utwatsi, ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bibigarukaho mu bisata bya siporo, byose byahurizaga ku kuba ibivugwa byaba bifite imvano ngo kuko no kubwa ‘Bamporiki’ byabanje kugirwa ubwiru ariko biza gutangazwa nyuma ko yatawe muri yombi.
