Urubyiruko rwo mukarere ka Rubavu ntiruzihanganira abapfobya Jenoside.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gikorwa cyo kwibuka nk’ucuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda byumwihariko mu karere ka Rubavu , Urubyiruko rwiga muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye rwasobanuriwe n’impuguke amateka mabi y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo .

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu , yavuzeko nubwo Jenoside yahagaritswe ariko hakiri barukarabankaba n’ibyonnyi baheranwe nayo mateka bagikwirakwiza ibitekerezo by’inzangano n’amacakubiri binyuze muri social medias.
Yagize ati” Nimwe pepiniyeri z’igihugu, turabasaba kwirinda uwo ariwe wese wabazanamo amacakubiro no kurwanya ibyo byonyi kuko barahari”

Ni muri urwo rwego Urubyiruko rw’Abanyeshuri rwo mukarere ka Rubavu ruvuga ko rutazihanganira uwo ariwe wese ushobora kubasubiza muri ayo mateka mabi yagize benshi impfubyi ndetse anabasigira ibikomere .

Olivier Ganza yagize ati” Ntituzemera abashaka guhemukira abana b’u Rwanda bababibamo urwango n’amacakubiri ”

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo ndetse banarambika indabyo kurwibutso rwa Komine rouge aho rwanasobanuriwe n’amateka y’uko Jenoside yakoranwe ubugome kugeza ubu uru rwibutso rubitse imibiri igera ku 5210.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore