Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yageze i Bujumbura aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’inama y’abakuru b’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibi bihugu biherereyemo, barebera hamwe uburyo bwafasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri izi nama y’abagaba b’ingabo izaganirwaho mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Inama iheruka yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare 2023, yemeza ko ibihugu binyamuryango bya EAC byohereza bwangu ingabo zabyo muri RDC.

Ibi bihugu, uretse u Rwanda, bifite Ingabo mu burasirazuba bwa Congo, zirangajwe imbere na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu ukomoka muri Kenya.

Ibi bije mugihe muri DRCongo hamaze iminsi havugwa imirwano hagati y’Umutwe wa M23 na FARDC ndetse n’umwuka utari mwiza  hagati ya DRCongo n’u Rwanda.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore