Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ingabo n’abandi bayobozi bahawe inshingano nshya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri mushya w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi bayobozi bakuru bahawe inshingano ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Mu bandi bayobozi bakuru barahiye harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2023.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abarahiye n’abayobozi muri rusange ko umugambi ari umwe wo gukorera igihugu mu nzego abayobozi abo ari bo bose baba barimo.

Yagize Ati “Imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe n’uko hafi byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n’Abanyarwanda. N’ibindi binyura mu buryo bw’ubufatanye, abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya, bakuzuzanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi”.

Minisitiri Marizamunda yasimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018. Yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.

Marizamunda yahoze ari umusirikare kuko yimuriwe muri Polisi mu 2014, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare.

Yahise asimburwa by’agateganyo mu Butasi bwa Gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore