Ni nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Kamena 2023, ku wa Mbere w’iki cyumweru yafashe rutemikirere asubira iwabo muri Tunisia.
Uyu mutoza yagiye atifitiye icyizere ko azagaruka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu cyane ko yasezeye abakinnyi akababwira ko atazi niba azagaruka.
Ben Moussa ubwo yari amaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ibinyamakuru bya mubajije niba azakomezanya n’iyi kipe, avuga ko atabizi ibyo bireba ubuyobozi bw’ikipe.
Yagize Ati “ntababeshye ibyo ntimwabimbaza kuko simbizi, mwabibaza ubuyobozi ntimubimbaze rwose.”
Bivugwa ko APR FC itashimye imitoreze ye bityo ikaba iri mu biganiro n’undi mutoza akaba yaza kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino.
Ben Moussa yageze muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino aho yaje aje kungiriza umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed.
Yaje kugirana ibibazo n’ikipe, arahagarikwa ibihano birangiye yanga kugaruka mu kazi ari nabwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kugira Ben Moussa umutoza mukuru wa APR FC
