Willy Esombe Onana wa kiniraga ikipe ya Rayon Sport yanze kongera amasezerano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Rayon Sport izasohokera igihugu mu mikino ya CAF confederation Cup yinginze Umunya Cameroon, Leandre Willy Esomba Onanango agume muri iyi kipe ariko ababera ibamba, ubu rayon Sport biravugwa ko yamaze kwiyakira.

Ni nyuma y’aho Rayon Sports ibonye itike yo gusohokera igihugu mu mikino ya CAF confederation Cup, yatangiye gushakisha abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, aho yifuje kongerera amasezerano Umunya Cameroon Leandre Willy Esomba Onana wayitsindiye ibitego 16 ariko bikaba bivugwa ko uyu musore yamaze kumvikana na Simba Sport club yo muri Tanzaniya bityo Rayon Sports ikaba itizeye ko izaba ifite uyu musore umwaka utaha.

Amakuru ava mu gihugu cya Tanzaniya avuga ko uyu Onana yamaze kumvikana iby’ibanze  na Simba Sport club, Ku buryo ntagihindutse aza gusinyira iyi kipe vuba.

Leandre Willy Esomba Onana yabaye umukinnyi uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda afite ibitego 16 ndetse uwavuga ko ariwe mukinnyi w’umwaka muri iyi shampiyona ntiyaba abeshye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore