Rubavu :Abagizweho ingaruka n’ibiza bakomeje gusubizwa mu buzima busanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu minsi ishize ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko Uburengerazuba bw’u Rwanda, byatumye abaturage barenga ibihumbi 20 bava mu byabo bacumbikirwa mu nkambi zirenga 80 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kuva icyo gihe ubuzima bwa bamwe bagizweho ingaruka nabyo bwahise buhinduka kuko kuba mu nkambi biragora kuri buri wese, cyane ko nta byiringiro byo kuzayisohokamo vuba bari bafite.

Kubura icyizere cy’ubuzima bwabo kwashingiraga ku kuba ibiza byashenye inzu zari zituwemo, mu buryo bukomeye ndetse n’ibintu byabo bikangizwa n’amazi bikabatera kwibaza aho bazerekeza.

Nyuma yo kugira inkambi zitandukanye hatangiye gahunda yo kuzigabanya binyuze mu guhuza abantu kugira ngo hakorwe izihurijwemo abantu benshi aho kugira inkambi nyinshi zitatanye.

Kugeza ubu kwezi kwari gushize aba baturage bari mu buzima bwo mu nkambi, gusa mu bice bitandukanye hatangiye gahunda yo kuzifunga kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Muriniki gikorwa cyo gukura abaturage mu nkambi bashyizwe mu byiciro bibiri bitandukanye birimo abari basanzwe bikodeshereza aho hagwiriwe n’ibiza ndetse n’abari batuye.

Ubuyobozi bugaragaza ko abari basanzwe bakodesha Leta yafashe icyemezo cyo kubafasha gukodesha mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, ndetse guhera kuri 27 Gicurasi 2023 batangiye kuva mu nkambi.

Abagiye gucumbikirwa bagenerwa nibura 105.000 Frw kuri buri muryango nyuma yo gukora igenagaciro rusange bitewe n’uko ibiciro by’inzu muri Rubavu bihagaze akifashishwa mu gihe cy’amezi atatu.

Banahabwa kandi ibiribwa bizabafasha mu gihe cy’iminsi ya mbere bakigera muri iyo nzu bitewe n’umubare w’abagize umuryango. Kuri ubu imiryango 599 yamaze gufashwa yavuye mu nkambi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore