Kuri ikicyumweru tariki ya 11 kamena2023 nibwo Umurenge wa Busasamana uhagarariye intara y’iburengerazuba wacakiranye n’umurenge wa Nyarugenge uhagarariye umujyi wa Kigali kuri stade ya Kigali yiswe Kigali Pele stadium.
Ni imikino igamije guteza imbere imiyoborere myiza ni irushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari nawe utera inkunga iri rushanwa .
Uyu murenge niwo uhagarariye intara y’iburengerazuba kuko yabashije gutsinda amakipe yose bagiye bahura kugeza igeze muri 1/4 Aho mu mukino ubanza yakinnye n’umurenge wa Nyarugenge mukarere ka Rubavu ikipe ya Busasamana ikbasha gutsinda igitego 1-0 bwa Nyarugenge.
Umukino wo kwishyura ukaba wabereye kuri stade ya Kigali Pele stadium iherereye i Nyamirambo .
Ku isaha ya saa munani nibwo umukino watangiye maze amakipe yombi arasatirana gusa ikipe y’umurenge wa nyarugenge yaje kubona igitego kuko yashakaga kwishyura umwenda ndetse ikaba yarikeneye n’intsinzi .
Umukino waje gukomeza maze ikipe ya Busasamana ikora iyo bwabaga ishaka kwishyura igitego ariko ntibyakunda kuko igice cyambere cyarangiye ari 1-0 .
Ntibyatinze kuko igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana cyane kuko yaba Busasamana ndetse na Nyarugenge buri kipe yarikeneye intsinzi.
Ntibyatinze kuko ikipe ya Nyarugenge yaje kubona igitego cya 2 cyo gushimangira intsinzi ariko Busasamana nayo ikaza kwisiga insenda kuko yaje gusa niyiharira umukino mu gice cya 2 maze nayo iza gutsinda igitego 1 cyagombaga kuyihesha intsinzi.

Ni nako imibare yaje kwisobanura kuko Busasamana yagombaga gukomeza biturutse kugitego 1 yatsinze hanze bikayigeza ku mukino wa 1/2 cyirangiza.
Capitain wa Busasamana Bashir Miradji abajijwe n’itangazamaku ibanga barigukoresha yagize ati:”Ibanga ntarindi turigukoresha uretse kugira ubuyobozi bwiza buri kutwitaho ndetse n’ubushake dufite hagati yacu nk’abakinnyi ikindi nanone nuko dufite abatoza bashoboye ibyo bakora barabyize nti bashakisha bityo rero intego yacu ni ugutwara iki gikombe nibyo twiyemeje “.
Umutoza w’Ikipe y’Umurenge wa Busasamana ihagarariye Akarere ka Rubavu, yagaragaje Ruzindana Ndahiro nae yashimishijwe n’intsinzi yaberekeje muri 1/2 Yagize ati: “Turishimishimye cyane kuba tugeze muri ½ muri iri rushanwa rikomeye”. Yakomeje avuga ko umukino wari ugoye cyane ngo ariko kuko batsizwe ibitego 2 .Gusa ngo bagiye gushyira imbaraga muri iyi mikino isigaye kugirango bazegukane iki gikombe .

Madame Ishimwe PacifiqueUmuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko umupira Ikipe ya Busasamana yakinnye kuri Kigali Pélé Stadium utanga icyizere ko n’imikino isigaye ishobora kuzagenda neza, ashima aba bakinnyi n’abatoza kuko ngo iri ari ishema ry’Akarere kose ka Rubavu.

Busasamana ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu uyu murenge usanzwe uzwiho kugira ikipe ikomeye cyane ko yigeze no kwe gukana iri rushanwa mu mwaka wa 2007 rikitwa imiyoborere myiza .
Muri iyi mikino kandi ikipe y’umurenge wa Nyarugenge yazamutse mu kiciro gikurikiyeho kuko yatoranyijwe nk’Ikipe yatsinzwe ariko yitwaye Bestlooser, iyi mikino ikaza komeza kuwa 25 kamena 2023 aho amakipe 4 assayed muri iri rushanwa azacakiranira kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu Karere ka Huye.



