Bimwe mu byaranze umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika mu Karere ka Rubavu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 kamena 2023 nibwo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika mu Rwanda, ku rwego rw’Akarere ka Rubavu kuri uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rubavu.

Uyu munsi warufite insanganyamatsiko igira iti:” Uburenganzira bw’Umwana mu isi y’ikoranabuhanga”.

Mu muhango wo kwizihiza ibi birori hagaragaye zimwe mu mpano zitandukanye zahize izindi binyuze mu marushwana yatewe inkunga n’Umuryango Right to Play mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bakiri bato.

Twagirayezu Fidele Umunyamabanga mpuzabikorwa w’umuryango mpuzamahanga Light to Play yasobanuye uburyo bukoreshwa mukuzamura ubumenyi bw’Abana binyuze mu mikino.

Yagize ati:” Twebwe dukorana n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ,ibi bifasha abana kuzamura ubushobozi bwabo kwikemurira ibibazo no guhangana n’imbogamizi zo mu kinyejana cya 21”.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimangiye ko aba abana bamaze gutera intabwe mu ikoranabuhanga bitewe n’imishinga berekanye kubufatanye na Light to Play.

Yagize ati: ‘’ Abana bagiye bagaragaza impano zitandukanye kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika twabonye abana bakoze imashini iterura ikoreshwa mu ikorwa ry’imihanda, muby’ukuri ubona ari impano ikomeye idakwiriye kwirengagizwa bityo rero tukaba tugiye guherekeza izimpano.’’

Uyu muyobozi kandi yibukije ababyeyi bitabiriye uyu munsi mukuru ko bagomba kuba hafi y’abana babo kugirango babashe kubyaza umusaruro amahirwe bafite, no kubafasha kugira ngo ibyo bagaragaje bitazazima ahubwo bikomeze ndetse bitere imbere kandi bazakore n’ibirenze kubyo bazi mu gihe kiri imbere.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika kandi byasojwe no gutanga ibihembo ku bana bahize abandi mu kugragaza impano zabo mu ikoranabuhanga bahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibindi birimo amakaye .Ibihembo nyamukuru byatanzwe ni  tablets zizajya zibafasha gukora ubushakashatsi .

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore