Uganda igiye guhashya ADF muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yo kugaba igitero ku kigo cy’ishuri muri Uganda kigahitana Abanyeshuri  barenga 37 ,Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko igihugu cye kigiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugirango zihashye burundu umutwe wa ADF ukomeje gukora amarorerwa mu gihugu cye.

Ibi Museveni yabitangaje k’umunsi w’ejo kuwa 18 Gicurasi, ubwo yagarukaga ku kababaro yatewe n’izi nyeshyamba za ADF, ziherutse kugaba igitero mu kigo  cya mashuri, kigahitana  abantu 41, barimo abanyeshuri 37.

Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu n’abajihadiste, iki gitero cyagabwe ku ishuri ryisumbuye riherereye mu ntara ya Kasese, hafi y’umupaka wa DR Congo.

Abantu bitwaje imbunda bishe abanyeshuri 37, barimo abakobwa 20 n’abahungu 17, barabatema barangije baranabatwikira.

Umuzamu w’ishuri hamwe n’abandi bantu batatu na bo bishwe muri iryo joro. Akarere ka Kasese, kari  mu birometero bibiri uvuye ku mupaka wa DRC.

Aka karere kabarizwamo abasirikare bagera kuri 9000 bahamaze imyaka irenga 2 nyamara bakomeje kunengwa cyane, kuko icyabazanye ari ukurandura ADF nyamara bakaba ntacyo babikozeho.

Mu burasirazuba bwa DRC hamaze igihe habarizwa intambara itandukanye y’imitwe y’inyeshyamba, irimo na ADF ikomeje kureka imbaga muri Uganda.

Iki cyemezo cyo kongera umubare wabasirikare hari abakeka ko bizateza ikibazo nacyane ko DRC ihora ishinja Uganda gufasha inyeshyamba  za M23.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore