Kw’isi hose abana bagera hafi ku 125.000 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina buri mwaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko buri mwaka abantu bagera hafi ku 250.000 bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo bari hagati y’imyaka 12 na 18.

Nubwo mu bihugu bitandukanye “ihohoterwa rishingiye ku gitsina” ridasobanurwa kimwe mu rwego rw’amategeko, rishobora kwerekeza ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina utabishaka, cyangwa se ku ngufu. Rishobora no kwerekeza ku gikorwa cyo konona abana cyangwa ingimbi n’abangavu, gusambanywa n’umuntu wo mu muryango, gufatwa ku ngufu, gusambanywa n’abakagombye kugufasha, urugero nk’umuganga, umwarimu cyangwa umuyobozi w’idini. Bamwe mu bakorerwa iryo hohoterwa, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, babwirwa ko nibaramuka babivuze bazagirirwa nabi.

Nsanzubuhoro Philemon ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cyúrubyiruko cya Vision Jeunesse Nouvelle gikorera mu Karere ka Rubavu  atangaza ko urubyiruko babana narwo mu buzima bwa buri munsi cyane cyane abana babakobwa iyo babaganije bavuga ko bahohoterwa, rimwe na rimwe binakozwe n’ababyeyi babo, akaba yongeraho ko hari n’ababyeyi bahohotera abana babo batazi ko ari ihohotera bari gukorera abo babyaye  .

Ati “urubyiruko babana narwo mu buzima bwa buri munsi cyane cyane abana babakobwa iyo babaganije bavuga ko bahohoterwa ndetse bamwe bagakubitwa ibishobora gutuma bagira n’ubwoba bwo gutaha iwabo”

Umurerwa Jeanne umukozi muri ministeri y’Ubutabera mu biro bya Maison d’acces  a’ la justice  MAJ mu magambo ahinye y’igifaransa, ibiro bikorera mu Karere ka Rubavu aha aragaruka  kubikorwa bimwe na bimwe bifatwa nk’ihohoterwa birimo ugusambanya umwana utarageza ku myaka 18, kumukorakora kugitsina  , ubushoreke n’ubuharike kubashakanye, guca inyuma uwo mwashakanye níbindi.

Kuri micro ya Radio Isano, Umurerwa Jeanne kandi yanaburiye  abahura n’abakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa hirya no hino mu gihugu kwihutira kubanza kugana ibitaro cyangwa bakegera ku bigo bashyiriweho bya isange one stop center biri hirya no hino mu gihugu, kugirango habanze hagaragazwe ibimenyetso byashingirwaho haba mu nzego z’ ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha mu gukora dosiye iba igomba gushyikirizwa inkiko.

Ati”abakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa hirya no hino mu gihugu bagakwiye kwihutira kubanza kugana ibitaro cyangwa bakegera ku bigo bashyiriweho bya isange one stop center biri hirya no hino mu gihugu, kugirango habanze hagaragazwe ibimenyetso”

Guverinoma y’u Rwanda Ishingiye ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’umwana yo ku wa ku wa 20 Ugushyingo 1989 yemejwe n’Iteka rya Perezida n° 773/16 ryo ku wa 19/09/1990;

yemeje ITEGEKO N°59/2008 RYO KUWA  10/09/2008 RIKUMIRA KANDI RIGAHANA  IHOHOTERWA IRYO ARI RYO RYOSE RISHINGIYE KU GITSINA.  

Iri tegeko rigamije gukumira no guhana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu ngingo yaryo ya kabiri, bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo.

Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi, Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.

Iritegeko rinavuga ko Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gufata undi ku ngufu ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku mubiri cyangwa iyo mu mutwe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) kandi agatanga n’amafaranga yo kuvuza uwo yafashe ku ngufu.

Iyo iyo ndwara idashobora gukira cyangwa bimuviriyemo urupfu, uwakoze icyo cyaha ahanishwa gufungwa burundu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore