Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri arakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Nanone ariko biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ari kumwe na Perezida Kagame aho bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bazanitabira Inama y’iminsi itatu y’Ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma banki n’ibigo by’imari ryitwa Inclusive Fintech Forum yatangiye kuri uyu wa Kabiri i Kigali.

U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano.

Umubano w’u Rwanda na Zambia si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi; ubufatanye mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi; n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi aheruka kugirira uruzinduko muri iki gihugu muri Mata 2022 ubwo Isi yari ihanganye n’icyorezo cya COVID19, ndetse muri uru ruzinduko ibihugu byombi bikaba byaraboneyeho gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse no gukomeza umubano ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore