Abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni kumbuga nkoranyamba akabo kashobotse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane muri iyi minsi, biraborohera gukwirakwiza amakuru mu buryo bwihuse, ndetse bamwe bakayakwiza cyane cyane bifashishije amashusho y’urukozasoni, bakoresheje izo mbuga.

Mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda, harimo itegeko rihana umuntu wese ukora ibyo bikorwa.

Gasore Prosper, umucamanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gihanwa n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ingingo ya 38, ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga’.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw).

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).

Me Gasore avuga ko uwaba yahuye n’iki kibazo wese, cyo guhohoterwa hakoreshejwe ubu buryo yagana inzira y’ubutabera, kuko baba bamwandagaje kandi amategeko abihana.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore