Twagirayezu Pierre Celestin:Turasaba Perezida Paul Kagame ko yadufasha tugahabwa ibyangombwa byo kubaka Isoko rya Gisenyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ese koko isoko rya kijyambere rimaze imyaka 13 ritaruzura, ryaba ryubatswe mu muhora w’imitingito akaba ariyo mpamvu nyamukuru Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) gikomeje kwimana icyangombwa cyo kuryubaka mu gihe impande z’iri soko hakomeje kuzamurwa indi imiturirwa?

Hari bamwe bakeka ko hashobora kuba harimo Ruswa, bakabihera ku kuba ababishinzwe batagaragaza ukuri nyako ku buziranege bw’iyi nyubako, nyuma yo gusaba    ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bureba niba habaye umutingito ukomeye utarigiraho ingaruka, ibyo bavuga ko bigomba kugaragazwa n’impugucye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera, nyuma yaho umwuka udakomeje kuba mwiza hagati ya sosiyete yíshoramari Rubavu Investment Coperative ltd (RICO) n’Akarere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa RICO yeguriwe iri soko rivuye mu maboko yÁkarere, kurubu butangaza ko bumaze kuritangaho agera kuri miliyari imwe na miliyoni 300, ariko ubu imirimo yo kubaka ikaba yarahagaze kuko ridafite ibyangombwa byo kubaka, bivuze ko ryubakwaga binyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi bwa RICO bushinja Akarere kuba barabahaye inyubako ifite ibibazo, ibi bijyana no kuba itari ifite ibyangombwa byo kubaka, bikaba biri kubatera igihombo nyuma yuko igihe bari barihaye cyo gutangira kuyibyaza umusaruro gikomeje kwiyongera.

Ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu mu ruzinduko Umukuru w’ igihugu asanzwe agirira hirya no hino mu turere, Nyakubahwa Paul Kagame yakomoje kuri iri soko.

Ubuyobozi bwa RICO bumwizeza ko buzamutumira bitarenze tariki ya 1 Nyakanga 2023 akaza kuritaha kumugaragaro, ibyo bavuga ko bibabaje kuko ubu Umukuru w’igihugu abafata nkabamubeshye kandi kuribo ntaruhare babigizemo.

Nyuma yuko Twagirayezu Pierre Celestin, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RICO asabye ko Umukuru w’Igihugu yabafasha kubona ibyangombwa byo kubaka isoko kuko izindi nzego zabatereranye.

Aho yagize ati “Turasaba ko Perezida Kagame ko yadufasha kuko amasezerano twagiranye n’akarere ka Rubavu mu mpera za 2020 yavugaga ko isoko rizaba ryuzuye mu mezi atandatu none imyaka ibaye itatu ritaruzura, bityo ababibona bakaba bashobora kugira ngo twarananiwe kandi atari byo.”

Ubu noneho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba,

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, basuye iri isoko rya Gisenyi, hemezwa ko rihabwa icyangombwa cyo kubaka ariko habanje kugira ibyumvikanwaho bizagaragazwa n’impuguke. 

Ni umwanzuro ufashwe mugihe abikorera bo mu Karere ka Rubavu bari bashoye imari mu kubaka iri soko mu nama yabahuje tariki 16 Kamena 2023, bari basabye ko niba icyangombwa kitabonetse ngo bakomeze kubaka, Akarere ka Rubavu kabahaye isoko kabasubiza ibyo bamaze kuritangaho bagakiranuka na Rwiyemezamirimo urimo kubishyuza.

Iri soko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yatangiye kugenda biguruntege kuva muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bwariho icyo gihe buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA Ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300 FRW, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

Icyakora iki cyemezo nticyashimishije Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yariho, maze ku wa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y’Akarere yari igizwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere Bahame Hassan.Uwari Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Buntu Ezechiel n’uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Nyirasafari Rusine Rachel ndetse n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

Tariki 31 Kuboza 2020, ni bwo akarere ka Rubavu na none kashyikirije sosiyete RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ari yo itangira gukomeza kuryubaka yiyemeza kuryuzuza mu gihe kitarenze amezi atandatu, bivuze ko ryari kuba ryuzuye bitarenze Nyakanga 2021.

Abikorera basanze rifite ibibazo bitandukanye ryatangiranye ariko biyemeza kugenda babikosora aho hari amafaranga yasabwaga yo gukomeza inkingi na fondasiyo bavuga ko yiyongereye akava kuri miliyoni 250 akagera kuri miliyoni 800 ndetse ibi biranakorwa birarangira. 

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) Nsanzineza Noel, yari yatangarije itangazamakuru ko ibibazo isoko rya Gisenyi rifite byatewe no kuba ryaratangiye kubakwa ridafite icyangombwa ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi buhagije, bigatuma imyubakire yaryo itangira idakurikije ibisabwa ku nyubako rusange.

Ati “Muri 2021 ni bwo basabye icyangombwa kandi inyubako igeze kuri niveau ya kane, dusaba ko bakora ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo turebe ko bakomeza n’ubwo ibyo byakagombye kuba byarakozwe mbere y’uko batangira kubaka muri 2009 ” 

Muzindi mpungenge Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire cyagragaje, harimo igisenge bavuga ko bakoresheje amatafari akorerwa muri Ruriba kandi yaragenewe gushyirwa mu nzu yo guturamo itazikorera ibintu biremereye nk’isoko.

Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ni inyubako igizwe n’amagorofa 5 , aho kubaka inkuta yaba izo ku mpande n’imbere yaryo byararangiye, imwe mu mirimo iheruka gukorwa mbere yuko rihagarikwa  harimo gusudira amadirishya n’inzugi  ndetse no gutera sima ku nkuta. 

Baramutse bahawe icyangombwa hari bimwe bizavugurura mu gishushanyo mbonera cyaryo, birimo kongera urumuri n’umwuka ugera mu isoko, guhindura inzira za installation y’amashanyarazi no kongera imyanya y’abazarikoreramo, kuko mbere ryagombaga kugira imyanya irenga 1200 ubu ikazongerwaho 20%. 

Hagata aho bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rishaje riri iruhande rw’iyi nyubako, bifuza ko uyu muturirwa wakubakwa vuba bakawimukiramo kuko aho bakorera banyagirwa ibicuruzwa byabo bikangirika. 

Isoko rya Gisenyi rishaje ryubatswe mu mwaka wa 1989 abarikoreramo bavuga ko ibyo gusoza imirimo y’isoko rishya babifata nk’inzozi ndetse bamaze no guta ikizere.

Umwe muri bo aragira ati:”twamaze guta ikizere ,ubwo ni gutyo bagiye batubeshya mu myaka cumi n’itatu ishize twararambiwe,turasaba ubuyobozi bwacu kujya bushira mu ngiro ibyo bwiyemeje.”

Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi barenga 850, aba bacuruzi  nabo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y’isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

Ni mugihe Akarere ka Rubavu kabarirwa mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, ariko kaboneka nk’akari  inyuma mu gutunganya umujyi kubera inyubako zishaje, nkuko byigeze gutangazwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu prof. Shyaka Anastase, ubwo yagasuraga akavuga ko karimo akajagari n’isuku nke, nyamara ariko kakaba ari Akarere gafite amahirwe yo gutera imbere kurusha utundi.

 .

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore