Gufata utudeni duto duto twa baringa kubashakanye , umuco w’ihohoterwa ugezweho mu mujyi wa Gisenyi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubusanzwe ihohoterwa rikorerwa mu ngo riri mu buryo butandukanye, rishobora gukorerwa ku mitekerereze, ku mubiri, ku mwanya ndangagitsina, ku mitungo n’ibindi .

Ihohoterwa rishingiye ku mutungo ni rimwe mu bwoko bw’amahohoterwa agaragara mu Rwanda nkuko bigaragara mu mfashanyigisho yatanzwe na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.


Ubusanzwe ihohoterwa rishingiye ku mutungo ribaho iyo urikora afite ububasha busesuye bwo kugenzura amafaranga cyangwa umutungo afatanyije nundi akawukorsha nabi kandi nta bwumvikane bubayeho .

Umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, umukubita, kumutota, kumubuza uburenganzira ku mutungo basangiye,ni bimwe mu byaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo rishingiye ku mutungo.  

Gucunga neza umutungo w’urugo ni ukumenya guha agaciro buri kintu cyose cyaguzwe Umuriro, amazi,isabune; imyambaro, imitako, intebe, matelas, amakara cyangwa gaz…; kuko iyo bishize cyangwa byangiritse ku buryo bitagifite umumaro uba ugomba kongera kugura ibindi!

Nyamara iterambere riri mu kubona ibyo utari ufite, kurusha guhora uzenguruka uruziga usubira aho wahoze!

Umurerwa Jeanne ukorera ministeri y’ubutabera mu biro bya maison d’acces à la justice MAJ mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu byaha ababagana basanzwe babagezaho harimo; ihohotera ubu rigezweho ryo gucunga umutungo nabi kubashakanye aho hari abagabo kurubu bafite imitwe yo kwibeshyera ko hari aho bafashe amadeni kandi ari ukuyobya uburari , ngo babone uko babeshya abagore babo ubundi bafate amafaranga adafite icyo agiye gufasha urugo.

Avuga ko abantu bafite ubwenge bwinshi cyane buhishe munsi y’ubundi burimo guhisha imitungo no gusesagura.

Ati” hari ikintu nabonye kandi hano mu mujyi nsaga uwo ariwe wese gishobora kumugeraho, kikaba kiri ku bantu bitwa ko bishoboye kandi basobanutse .

Kuko umuntu atacyemerewe kuba yagurisha cyangwa ngo afate ideni muri banki uko yishakiye uwobashakanye atamusinyiye , uri gasanga umugabo ari gufata utudeni duto duto cyangwa akiyandikisha ko yadufashe kandi abeshya, kugirango uwo bashakanye amwishyurire, akiyaranja akajya akora udukosa duto duto tuzabashyira mu bihombo bikarangira mu gurishije inzu cyangwa ikabanza mu buryo butateganyijwe”.

Kugaragaza umuryango nk’ishingiro ry’umuryango nyarwanda; uburenganzira n’inshingano by’ababyeyi bijyanye no kurera abana ni inshingano ya Leta yo kurengera umuryango n’abawugize.

Ni yo mpavu leta isaba abashakanye kumenya gukora igenamigambi ry’igihe gito n’ikirekire; ukamenya ngo dukoresha ibi mu gihe kingana gutya, ku buryo byose bitazaterwa n’uko mwaramutse.

Igenamigambi rigira agaciro ryanditse!
Abagize umuryango bagomba kumenya guhitamo ibyihutirwa; hari umuntu wigeze kuvuga ngo: iyo ibyo gukora ari byinshi, uhitamo iby’ingenzi, iby’ingenzi byaba byinshi, ugahitamo ibyihutirwa, ibyihutirwa byaba byinshi, ugahitamo ibidashobora gusimburwa.
Kugira ishusho y’uko muhagaze ku buryo bw’amafaranga kandi ntihagire ugura ikitateganyijwe atagishije inama uwo bashakanye birinda amakimbirane mu rugo.

Mukaba mufite amafaranga, buri wese akayapangira, utanze undi akayakoresha uko abyumva.

Akenshi ibi bitera gusahuranwa, umwe ashaka gutanga undi kugira ngo ahaze ibyifuzo bye.

Nyamara urugo rwakagombye kugira icyerekezo kimwe.


Icyitonderwa: Hari amafaranga abantu bamwe bagira ubwinyagamburiro kandi ingo nyinshi zikabigira umuco! Nk’amafaranga ya misiyo, agashimwe- cyangwa agahimbazamusyi, amafaranga musaguye ku byomwaguze igihe atakiri kuri compte!

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore