Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi n’abaturage b’iki gihugu muri rusange, ku ntambwe bateye yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mutwe wa Renamo.
Ubutumwa bushimira umukuru w’igihugu wa Mozambique, Perezida Kagame yabunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.
Yagize ati: “Ndagushimira muvandimwe Perezida Filipe Nyusi n’abaturage ba Mozambique ku bwo gushyira mu bikorwa neza kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba Renamo.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko iyi ari intambwe ikomeye, yo kurangiza intambara no kugera ku nzira y’amahoro muri Mozambique.
Perezida Kagame yiseguye kuri mugenzi we ku kuba atahageze nk’uko byari biri kuri gahunda.
Ati: “Ntabwo nashoboye kuhaba uyu munsi nk’uko byari biteganyijwe ariko nkwifurije gukomeza kugera ku ntsinzi hamwe n’abanya-Mozambique.”
Muri uyu muhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa RENAMO, wabereye I Maputo, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ni we wahagarariye Perezida Kagame.
Mu 2019, Perezida Paul Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO, yahoze ari umutwe w’inyeshyamba ikaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu.
Ibi bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kugera ku mahoro arambye, yemeranyijweho ku ya 1 Kanama 2019 muri Pariki y’Igihugu ya Gorongosa, aho RENAMO yari imaze igihe ishinze ibiro bikuru by’igisirikare cyayo.
Aya masezerano yasinywe hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO yari aya gatatu guhera mu 1992 ubwo impande zombi zemeranyaga guhagarika imirwano.
