Umushumba mukuru w’itorero rya pantekoti ry’u Rwanda (ADEPR), Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yihanganishije umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti nyuma yaho yitabyimana.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Pasiteri Théogène Niyonshuti  yapfiriye mu mpanuka y’imodoka i Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda .

Imodoka nto yari arimo we na bagenzi be batatu yagonganye na bisi, mu bo bari kumwe harokotse umuntu umwe, wajyanwe ku bitaro ari indembe.

Umushumba mukuru w’itorero rya pantekoti ry’u Rwanda (ADEPR), Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yabwiye itangazamakuru ko iby’urupfu rwe babimenye guhera saa kumi za mu gitondo (4:00) zo kuri uyu wa gatanu.

Mu butumwa bwo kuri Twitter  Umushumba mukuru w’itorero rya pantekoti ry’u Rwanda (ADEPR), Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yihanganishije umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti witabyemana . 

At” ubuyobozi bw’itorero ADEPR  bwihanganishije umuryango wa Pasiteri Théogène, abanyetorero ADEPR bose, inshuti n’abavandimwe be ku bw’urupfu rwe rwabaye mu ijoro ryo ku wa kane”.

Pasiteri Théo, wari ufite imyaka 40, yari azwi cyane mu Banyarwanda n’Abarundi n’abandi bumva Ikinyarwanda bakurikira ibiganiro ku rubuga rwa YouTube.

Yabwirizaga akenshi yifashishije ingero zo mu buzima yanyuzemo nk’umwana wo mu muhanda.

Ni ibiganiro yatangaga abivangamo no gutebya (gutera urwenya). Rimwe na rimwe yanatumirwaga ari kumwe n’umugore we.

Yari umushumba wa Paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR-Kamuhoza, mu mujyi wa Kigali.

Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa, ijyanye n’ubuzima yabanje kubamo muri jenoside.

Yabaye imfubyi, aba ku muhanda ariko arakizwa… Yari umuntu wahindutse, wifitemo umutima wo gukunda”,hari abana yari yarakuye mu buzima bwo mu muhanda akabarihira ishuri.

Nyuma yo kurambirwa ubuzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.

Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk’abana be.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko iki ari igihe kitoroshye ku itorero n’abakirisitu muri rusange kuko babuze umuntu w’ingirakamaro.

Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe “In his Dwelling”, bisobanuye “Mu buturo bwe’’, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.

Mu bo bari kumwe bitabye Imana harimo n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara.

Asize abana bane n’umugore, kugeza ubu ntiharatangazwa igihe agomba gushyingurirwa.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore