Yevgeny Prigozhin kurubu yemeje ko azaruhuka aruko asenye inzego ziyoboye igisirikare cy’Uburusiya, ni nyuma y’amasaha make ibiro bya perezida Vladimir Putin byitwa Kremlin bimushinjije ibyaha, birimo gukangurira abantu kujya mu mutwe witwaje intwaro no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Vladimir Putin.
Yevgeny Prigozhin avuga ko abarwanyi be bibumbuye mu mutwe w’abacancuro Wagner bamaze kwambuka umupaka uhuza igihugu cy’Uburusiya na Ukraine bajya mu Burusiya, bakaba banyuze mu gace ka Rostov-on-Don.
Prigozhin anavuga ko ingabo ze zahanuye kajugujugu y’igisirikare cy’Uburusiya yarimo irasa ku ruhererekane rw’imodoka z’abasivire. Gusa ntavuga aho byabereye kandi ntacyo leta y’Uburusiya irabivugaho.

Umutwe wa Wagner ni umutwe wa gisirikare wigenga usanzwe uri ku rugamba muri Ukraine kuruhande rw’igisirikare cy’igihugu c’y’Uburusiya.
Gusa umwuka utari mwiza ukomeje kwiyongera hagati yizi mpande zombi, Prigozhin anenga bikomeye ubuyobozi bw’igisirikare cy’Uburusiya kuva mu mezi make ashize ko cyitari kubahiriza amategeko agenga urugamba, aho anashinja igisirikare cy’Uburusiya gutera ku birindiro by’ingabo ze bagakozanyaho bamwe bakahasiga ubuzima biturutse ku gitero cya misile.
Abategetsi b’Uburusiya barahakana ibyo avuga, bakamusaba guhagarika ibikorwa bye aho bavuga ko biciye kubiri n’amategeko.
Prigozhin we avuga ko ubutegetsi bubi bw’igisirikare cy’Uburusiya bugomba guhagarikwa, aho yiyemeza ko agiye guhagararira ubutabera rusange.
Mu butumwa bw’ijwi yacishije ku rubuga rwa Telegram avuga ko “Abo bishe abantu bacu, mu ntambara ibera muri Ukraine bazahanwa. Ntihagira uhangana natwe, Uwo ariwe wese azafatwa ko ari inzitizi kuri twe, kandi tuzamurasa bikomeye. Nicyo kimwe na za bariyeri n’indege zose zizatwitambika imbere yacu tuzazirasaho”.
Hagata aho Umukuru w’igihugu cy’uburusiya , leta, igipolisi hamwe n’igisirikare gishinzwe gucunga umutekano w’ igihugu bakomeje gukora nk’uko bisanzwe.
Ni mugihe Prigozhin atangaza ko iyi atari coup d’Etat ya gisirikare, ariko ari urugendo rwo kurengera ubutabera.
Ati “Ibikorwa byacu kandi ntibyinjirira ingabo mu buryo ubwo ari bwo bwose”.
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya akomeje guhabwa amakuru umunota ku munota ajyanye nuko ibintu bimeze, nk’uko bivugwa n’umuvugizi we.
Umutekano mu murwa mukuru Moscou wongerewe, cyane cyane ahakorerwa imirimo y’inzego za leta, nk’uko bitangazwa n’ikiny’amakuru cya reta y’Uburusiya TASS.
Umuyobozi w’intara ya Lipetsk abacancuro ba wagner baherereyemo yasabye abaturage kudafata ingendo zijya mu mu majyepho y’iyi ntara.
Intara ya Lipetsk iri ku birometero 280 hafi y’umupaka wa Ukraine.
Hagataho Ministre w’umutekano wa Ukraine Igor Artamanov mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko Ukraine irimo gukurikiranira hafi ibiri kuba, kandi ko iza kuganira n’incuti z’ Amerika zibumbiye muri NATO kuri iyi ngingo.
Yevgeny Prigozhin yamenyekanye cyane igihe yagaragaye agaburira umukuru w’igihugu cy’Uburusiya, aho yahise ahabwa izina ry’akabyiniriro ngo “umuboyi wa Putin”.
Yevgeny Prigozhin na Vladimir Putin bombi bakomoka muri St Petersburg kandi ubucuti bwabo ni ubwa kera cyane. Kuva mu myaka ya 1990, igihe Putin yakoreraga mu biro by’umukuru w’inatara ya St Petersburg yakundaga kujya gufata amafunguro muri restaurant ya Prigozhin, yari izwi cyane mukugaburira abategetsi.

Yevgeny Prigozhin cyangwa Evgueni Prigojine mu gifaransa kurubu afiye imyaka 62 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane igihe yari afite amakompanyi agurisha imyaka n’amafunguro, niwe warushinzwe gutanga ibinyobwa n’amafunguro mu makoraniro cyangwa ibirori byaberaga muri Kremlin (ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya).
Ni kenshi cyane Yevgeny Prigozhin yagiye ahakana ko nta bucuti afitaniye n’uyu mutwe wa gisirikare wa Wagner, nyuma yaho ariko abanyamakuru baje kuvumbura ko ari we wawutangije aranabyiyemerera .
Wagner yatangiye kugaragara mu majyaruguru ya Ukraine kuva muri 2014 igihe uyu mutwe w’abacancuro wafasha inyeshamba zashakaga kurwanya iki gihugu zishigikiwe n’Uburusiya mu kwigarurira ubutaka bwa Ukraine no gushinga indi republika yigenga , mu ntara za Donetsk na Luhansk.
Kuva mu 2014, Wagner imaze kugira uruhare mu ntambara zitari nke kw’isi, cyane cyane muri Syria no mu bihugu bitari bike by’ Afrika.
Bivugwa ko uyu mutwe ufasha mu bya gisirikare hanyuma nawo ugahabwa ubutunzi cyane cyane karemano, burimo amabuye y’agaciro na petrole.
Muri Libya, Wagner yararwanye iri kuruhande rwa Jenerali Haftar washakaga guhirika reta y’icyo gihugu ashigikiwe na ONU, maze izo nyeshamba zigahembwa mu mafaranga avuye mw’igurishwa rya petroli ivuye muri icyo gihugu.
Muri Centrafrique, uyu mutwei w’abacanshuro uri ku ruhande rwa reta ihari mu guhangana n’inyeshamba zimaze igihe kinini zihanye n’ingabo z’igihugu.