Dutanga amafaranga angana na 1,159,000 Frw buri mwaka    ku bantu babayeho mubukene – Umuryango Give Directly ukorera mu Rwanda.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabimana  Jean Claude , ari kumwe  n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  muri iyi ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC Ingabire Assumpta, mu mpera z’iki cyumweru bakiriye Madamu Ngabire Gloria, Umuyobozi usanzwe ari umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu Give Directly ukorera mu Rwanda.

Aba bayobozi bagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunga ya Give directly, (Gahunda isanzwe itanga amafaranga binyuze kuri telephone ngendanwa akagenerwa imiryango iri munsi y’igipimo cy’ubukene), harebwa uko abafatanyabikorwa bakomeje kwitanga kugirango intego yiyi gahunda igamije kurandura ubukene mu cyaro irusheho kugenda neza, no kugera kubagenerwa bikorwa bahari nta mbogamizi zibayeho.

Ministre Musabyimana Jean Claude, yashimye cyane gahunda ya Give directly kubera ibikorwa byayo bigamije kurengera imibereho myiza y’abaturage aho abagenerwa bikorwa bahabwa amadorali 1000 $ y’amerika buri mwaka bakabasha gukora imishinga ibavana mu bukene bukabije

Umuryango Give directly batanga amafaranga mu buryo butaziguye ni ukuvuga nta muhuza ubayeho, kubantu babayeho mu bukene bukabije hirya no hino kw’Isi, mu rwego rwo kuzamura ubuzima n’imibereho yabo.

Ni amafaranga akomoka kuyakusankwa n’abagiraneza nkawe biciye muri gahunda ya Give Directly ikorera mu bihugu birimo DRC, Kenya, Liberiya, Malawi, Mozambike, Maroc, Nijeriya, u Rwanda, Turukiya, Uganda, Amerika, na Yemeni.

Kuva 2009 iyi gahunda yatangira muri ibi bihugu, imaze kunyuzuzwamo miliyoni z’amadorali y’amerika   650$, ni ukuvuga agera kuri miliyali 746 na miliyoni 850 mu mafaranga y’u Rwanda (746 850 000 000 Frw). Aho yafashije imiryango ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1 400 000), itabasha nibura kurya amadorali y’Amerika angana    2.15 $   k’umunsi ni ukuvuga angana n’ 2,491 Frw mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Give Directly, bugaragaza ko abahabwa aya mafaranga bayavunjamo ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi bibafasha kubaho nko; kwivuza, kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana, kubona amazi meza n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, gukora ubworozi bw’inkoko ,ihene n’inka , tutibagiwe n’imishinga ibyara inyungu irimo nko kwigurira ibinyabiziga nka moto zitwara abagenzi.

Aya mafaranga uyahawe yemererwa gushora imari mubyo akeneye gukora ntawe umuhitiyemo ikimubereye, bitandukanye nandi mafaranga asanzwe atangwa n’indi mishanga idaharanira inyungu ihitiramo umugenerwabikorwa icyo ayakoresha.

Kuba munsi yumurongo wubukene bukabije bivuze ko urugo ruba rudashoboye kubona ibyo bakeneye byibanze nk’ibiribwa, aho kuba, ubuvuzi, isuku, n’uburezi n’ibindi,………

Ishyirahamwe ry’ umuryango w’abibumbye ONU rivuga ko umuryango uba uri mu bukene bukabije iyo utabasha nibura kurya madorali y’amerika 1.000$ buri mwaka ni amafaranga angana na 1 159 000 Frw mu mafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga impuzandengo y’ amadorali y’Amerika angana    2.15$   k’umunsi ahwanye 2,491 Frw mu mafaranga y’u Rwanda.

Intego ya Give Directly ni ugukoresha cyane cyane amakuru ya leta bakoreramo aturuka mu midugudu, aho abaturage benshi cyangwa bose babayeho mu bukene bukabije batorankwa n’abaturanyi babo babazi ko bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije, ubundi nyuma y’ukwezi kumwe, amafaranga ahita yoherezwa mubice bibiri binyuze mu buhanga bw’amabanki bukoreshwa na SMS bwitwa amafaranga ya mobile.

Iyo basanze hari umuryango cyangwa urugo rudafite telephone   barabanza bakayigurirwa, kugirango aya mafaranga azabone uko agera kubagenerwabikorwa mu buryo butaziguye, aribyo bita direct mu ndimi z’amahanga.

Bakimara kuyoherereza bahita bahamagara buri muntu, kugirango bamenye ko yakiriye amafaranga, bikajyana no gusuzuma ko nta kibazo cyabayemo biciye kubakozi bakira abakiriya mu bigo byitumanaho bikorana na Give Directly, bikozwe n’itsinda rishinzwe ubugenzuzi.

Ubushakashatsi bwerekana ko aya mafaranga ashobora guhindura imibereho yabayahabwa urugero ni ubushakashatsi bwiswe (ikiguzi-cyiza , ingaruka ku madorari ) bukorerwa mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo na Nyabihu mu Burengerazuba aho gahunda ya gikuriro igamije imirire ihuriweho hibandwa kundyo yuzuye yatanze umusaruro, aho abahawe amadorali   532 $ byatumye abana babo bari munsi y’amezi 12 nyuma yubushakashatsi bwibanze bagaragaza ko ntagwingira bahuye naryo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore