Dore ibintu ushobora kuba ugiye kumva bwa mbere byerekeye umubiri w’umuntu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubiri w’umuntu ni agatangaza kandi ugizwe n’ibintu byinshi by’amayobera.

Wibaza impamvu umuntu ashobora kuba abeshwaho n’umwuka? Cyangwa se ukuntu umuntu ari mu binyabuzima mbarwa bigendesha amaguru abiri (2)?

Ibintu utari uzi ku mubiri w’umuntu

1. Umutima w’umwana ukivuka utera hagati y’inshuro 70 na 190 ku munota.

2. Umwana ukivuka aba afite amagufwa 300 naho umuntu ukuze akagira amagufwa 206 gusa.

3. Umubiri w’umuntu ugizwe n’imikaya (muscles) 600.

4. Urugingo rurerure ku mubiri w’umuntu ni uruhu.

5. Umubiri w’umuntu urimo ingirangingo (cells) zigera kuri tiriyari mirongo itatu ;(30,000,0000,000,000).

6. Ingirangingo nini mu mubiri w’umuntu ni igi ry’umugore naho intoya ni intanga ngabo.

7. Ubwonko bukora cyane nijoro kuruta kumanywa.

8. Mu buzima akanwa gafite ubushobozi bwo gukora amacandwe ahagije kugirango wuzuze ibidendezi bibiri byo koga (swimming pools/piscines).

9. Izuru ryacu rishobora kwibuka impumuro zitandukanye 50,000.

10. Umutima w’umugore uratera vuba kurusha uw’umugabo, ariko uw’umugabo urekura amaraso menshi kurusha uw’umugore.

11. Amaso yawe ahora angana kuva akivuka – ntago akura (ariko izuru n’amatwi ntibyigera bihagarara gukura).

12. Ku munsi uwariwo wose (buri munsi), imibonano mpuzabitsina iba inshuro miliyoni 120 kwisi. Ni abantu bashobora kuba bayingayinga miliyoni 240.

13. Bisaba imikaya 17 kugira ngo umwenyure n’imikaya 43 kugira ngo urakare.

14. Mu mubiri w’umuntu harimo byibuze bagiteri zikubye inshuro 10 ingirangingo ziwurimo.

15. Ugereranyije abantu bakuru bahumeka inshuro ibihumbi makumyabiri (20,000) ku munsi.

16. Buri munsi, impyiko zitunganya hafi litiro 50 z’amaraso kugirango ziyungururwe hafi kimwe cya kane cy’imyanda ni amazi.

17. Ubwonko bw’umuntu burimo ingirangingo zigera kuri miliyari 86.

18. Amazi agize nibura mirongo itanu ku ijana (50%) by’uburemere bw’umubiri w’umuntu mukuru

19. Ugereranije, bisaba umuntu iminota irindwi kugira ngo asinzire.

20. Abantu bakoresha ukuboko kw’iburyo bahekenyera ibiryo byabo kenshi ku ruhande rw’iburyo bw’akanwa kabo, n’abantu bakorera ibumoso bahekenyera ibumoso.

21.Abantu 10% bonyine ni bo bakoresha ukuboko kw’ibumoso.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore