Nyuma yo gufatwa muri moteri y’indege itwara abagenzi yapfuye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi bakompanyi y’indege ya Delta Air Lines bavuze ko uwo mukozi wabo “yamizwe” na moteri y’indege yari irimo igenda gahoro ubundi nyakwigendera yerekeza ku muryango wayo mbere yuko ihaguruka, moteri imwe yayo icanye.

Iyo kompanyi yagize iti: “Tugendeye ku iperereza ry’ibanze ryacu, ibi byabaye nta ho byari bihuriye n’imikorere n’ingamba z’umutekano za Unifi”.

Umuvugizi wa Delta yavuze ko iyo kompanyi y’indege “ishenguwe umutima” no kubura ubuzima kw’umwe mu bagize umuryango wo gutwara abantu mu ndege.

Ati: “Imitima yacu n’ubufasha bwuzuye [bwose] biri kumwe n’umuryango n’inshuti ze muri iki gihe kigoye”.

Abakoresha b’uwo mukozi bavuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko ibyabaye nta ho bihuriye n’ingamba zisanzweho z’umutekano, ariko ntibiramenyekana neza uko byagenze.

Ikigo gikora amaperereza ku mpanuka zo mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, kizwi nka National Transportation Safety Board, cyavuze ko cyavuganye na kompanyi Delta Air Lines kandi ko “kuri ubu turi mu gikorwa cyo gukusanya amakuru”.

Iyo ndege, yo mu bwoko bwa Airbus A319, yageze ku kibuga cy’indege cya San Antonio ku wa gatanu nijoro ivuye ku kibuga cy’indege cya Los Angeles International Airport.

Abayobozi ntibaratangaza izina ry’uwo mukozi wa kompanyi Unifi Aviation, yahawe akazi na kompanyi Delta Air Lines ko mu bikorwa byo kwita ku ndege ku kibuga.

Ku wa gatatu, kompanyi y’indege Piedmont ikorera muri ako karere yaciwe amande y’amadolari y’Amerika 15,625 (miliyoni 17Frw) n’ikigo kigenzura imikorere n’ibibazo by’umutekano ku kazi, cyitwa Occupational Safety and Health Administration (OSHA).

Hari nyuma y’urupfu rw’umukozi ukora ku kibuga rwabaye mu mezi atandatu ashize muri leta ya Alabama, wapfuye mu buryo nk’ubw’uwo wa kompanyi Delta.

Ushobora kuba utarakandagira ku kibuga cy’indege cyangwa se ufite amatsiko yo kumenya imiterere yacyo cyane ko atari buri wese ubasha kukigeramo ngo ashire amatsiko y’ibikorerwamo.

Ushobora no kuba warakigezemo ariko ntubashe gusobanukirwa ibintu bitandukanye wabonyeyo nubwo muri iyi nkuru tutagiye kubirondora byose, ariko turi buvuge ibice by’ingenzi bigize Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga, ariko muzindi nkuru tuzasobanura neza ibikorerwa muri buri gice.

Ibibuga by’indege bibamo amoko, ay’ingenzi ni abiri ariyo Ibibuga by’Indege Mpuzamahanga (International Airport), ndetse n’ibibuga by’imbere mu gihugu (Domestic airport) bikorerwaho ingendo z’imbere mu gihugu. Uyu munsi turibanda ku kibuga mpuzamahanga.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga ubusanzwe kiba kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi nabyo bigizwe n’ibindi bice:

 Landside: Iki ni igice buri muntu wese ashobora kugeramo, atarinze kuba yabisabira uburenganzira, kigizwe cyane na parikingi z’imodoka, aho abagenzi bagiye gutega indege batandukanira n’imiryango yabo, n’aho abavuye mu mahanga bahurira n’imiryango yaje kubacyira.

– Terminal Building: Iyi ni inyubako abagenzi binjiramo bagiye gutega indege cyangwa bayisohotsemo, iberamo imirimo myinshi tuzasobanura neza mu nkuru z’ubutaha ariko iby’ingenzi ni uko ariho abagenzi berekanira ko bageze ku kibuga, imizigo yabo igahabwa nimero zizatuma idatakara cyangwa ngo iyobe ndetse ni naho yohererezwa mu ndege.

Muri iyi nyubako kandi ni naho abagenzi batashye bavuye mu ndege bongera guhurira n’imizigo yabo batandukanye mbere yo gutangira urugendo.

Aha ni naho umugenzi ahurira n’abashinzwe umutekano bakamusaka ngo barebe niba nta kintu yinjije kibujijwe cyangwa gishobora kubangamira umutekano.

 Airside: Iki gice kigerwamo n’abakozi bagikoreramo gusa, nta muturage ugerayo atabiherewe uburenganzira cyangwa adafite umuherekeje. Iki gice kigizwe n’ibindi bice by’ingenzi umuntu yasobanura muri make. Ibyo ni:

• Apron/Ramp/Tarmac: Ni igice uhingukiramo neza ugisohoka muri ya nyubako yitwa Terminal Building. Ni ho indege zihagarara cyangwa ziparika ngo abagenzi basohoke abandi binjire.

Aha ni ho zinywera amavuta, ni ho zishyirirwamo amafunguro, zikanakorerwamo isuku, zigakurwamo n’imyanda yo mu bwihererero. Mbese igihe cyose indege iri mu kazi serivisi zose ikenera izibonera aha kuri Apron. Muri iki gihe cya COVID-19 hiyongeramo no kuzitera imiti yica za virusi zishobora kwanduza abagenzi icyorezo cya Coronavirus.

• Ikindi gice cyitwa Movement area (kigizwe n’ikindi cyitwa Taxiway na Runway)

Taxiways : Iyi ni imihanda ihuza Apron na wa muhanda munini indege igurukiraho ariwo witwa Runway cyangwa Piste d’aterrissage.

Ni ukuvuga ko indege iyo ivuye muri parikingi, igomba kunyura muri taxiway kugira ngo ibone kugera kuri runway, ndetse kandi indege imaze kugwa nayo igomba kunyura muri taxiway imwe cyangwa nyinshi bitewe n’ingano y’ikibuga n’intera iri hagati ya runway n’aho yateguriwe guparika.

Runway cyangwa Piste d’aterrissage: Uyu ni umuhanda munini indege igurukiraho cyangwa igwaho, niwo uyihuza n’ikirere, uba ari muremure bihagije kugira ngo indege iwukoresha ibashe kubona umuvuduko uhagije watuma ibasha kuva hasi, ndetse kandi uba na muremure bihagije kugira ngo indege iguye ibashe kugabanya umuvuduko no guhagarara itarenze uwo muhanda.

Hangars : Kuva na cyera abanyarwanda bajyaga bakunda gukoresha ijambo Hangari, njye mbizi nko mu mashuri nizemo abanza.

Hangari yo ku kibuga cy’indege rero ni inyubako nini zisakaye zishobora gushyirwamo indege bitewe n’impamvu zitandukanye. Zishobora gushyirwamo ari ukuzihungisha nk’inkubi y’umuyaga ije ikomeye kugira ngo utaza kuzangiza.

Indege ishobora no gushyirwa muri hangari kugira ngo ibe ikorwaho ibintu bitandukanye bishobora kuba bidakora neza ku buryo rimwe na rimwe hangari wayifata nk’igaraje y’indege.

Control Tower: Uyu ni umunara muremure ukoreramo abashinzwe kuyobora indege bari ku butaka.

Abakorera muri uyu munara bitwa Air Traffic Controllers, nibo bashinzwe kubungabunga umutekano w’indege ziri mu kirere nubwo bo bakorera ku butaka, ariko baba bafite ikoranabuhanga ribereka buri ndege iri mu gice bagenzura aho igeze.

Ni ukuvuga ko indege yose iri muri icyo gice bagenzura baba bayireba ari nayo mpamvu izishobora kwegerana bigateza impanuka baba babibonye mbere kuko nyine biri mu nshingano zabo kurinda impanuka uko bashoboye.

Fire Fighting & Rescue : Iki gice n’abagikoreramo ni ingenzi cyane ku kibuga cy’indege.
Aha haba abashinzwe kuzimya umuriro uwo ariwo wose no gutabara abari mu kaga mu gihe cya vuba mu gihe habaye impanuka ku kibuga cy’indege.

Uzahabwirwa n’uko haba haparitsemo ya makamyo ashinzwe kuzimya umuriro, ndetse hari n’ubwo ihagarara hafi y’indege nk’igihe irimo gushyirwamo amavuta imbere harimo abagenzi.

Ikigo gikora amaperereza ku mpanuka zo mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, kizwi nka National Transportation Safety Board, cyavuze ko cyavuganye na kompanyi Delta Air Lines kandi ko “kuri ubu bari mu gikorwa cyo gukusanya amakuru”.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore