Kurubu biravugwa ko abarwanyi ba Wagner basanzwe bafatanya n’ingabo z’u Burusiya mu ntambara ikomeje kubera muri Ukraine bahagaritse ibitero bashakaga kugaba k’ Uburusiya, nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi mike hagati y’umuyobozi wa wagner Yevgeny Prigozhin na Perezida Vladimir Putin bari basanzwe ari inshuti magara.
Nyuma yo kurenga umupaka bava muri Ukraine bajya mu Burusiya , ubu noneho amakuru ahari ni uko Wagner yasubiye mu birindiro byabo biri muri Ukraine, gusa umuyobozi wayo Yevgeny Prigozhin we agiye kuba yibera mu gihugu cy’igituranyi cya Belarus , nyuma yo gushinjwa ibyaha by’ubuhemu ku rugamba n’Uburusiya, bukamushyiriraho ibirego bisaba kumuta muri yombi, aho nawe yahise atangaza ko agiye gukuraho inzego z’igisirikare cy’Uburusiya azishinja ko zibangamira abaturage kandi zikaba zihonyora uburenganzira bw’umusivile ku rugamba.

Umukuru w’umutwe w’abancacuro ba wagner Yevgeny Prigozhin, yasabye ingabo ze kuva mu gace ka Rostov-on-Don gaherereye mu Burusiya zashakaga kwigarurira, nyuma yaho Perezida Vladimir Putin yemeje ko ibyaha bashinjwaga by’ubuhemu batazongera kubibakurikiranwaho.
Ibintu byari byahinduye isura kuva aho wagner ifatiye bimwe mu birindiro n’ibigo bya gisirikare biri mu duce two mu majyaruguru y’Uburusiya twa Rostov-on-Don na Voronezh, ifatwa nkinzira yerekeza mu murwa mukuru Moscow, nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu .
Abaturage bari batangiye gusaba leta y’Uburusiya kugarura umutekano nyuma yuko kwisanzura n’ingendo hamwe na hamwe byari byatangiye guhagarara, ndetse n’umutekano ukaba wari wakajijwe mu buryo budasanzwe.
