Biragoye gutandukanya umusirikare wa FARDC n’utari we- Ubuhamya bw’abafatiwe muri FDLR.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibi ni bishimangira ibiheruka gutangazwa na raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, iheruka kugaragaza ko nko mu mpera z’Ukuboza 2022 na Mutarama 2023, General Chico Tshitambwe wari uwa kabiri mu buyobozi bukuru ushinzwe kurwanya M23, yatumije nibura inama eshatu hagati y’abayobozi bakuru muri FARDC n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, yabereye i Goma, ngo hanzurwe kuri ubu bufatanye.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko “Mu nama yo muri Mutarama, yanitabiriwe n’abayobozi ba FDLR-Forces combattantes abacunguzi (FOCA), buri muyobozi w’umutwe witwaje intwaro yahawe $5,000 ndetse bizezwa ko bazahabwa intwaro zikwiriye.”

Ku rundi ruhande, abajenerali babiri ba FARDC, General Janvier Mayanga na Gen Hassan Mugabo-Baguma, boherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru guhuza ibyo bikorwa, no gushishikariza imitwe yitwaje intwaro gushyigikira FARDC.

Hari kandi amakuru avuga ko FARDC yahaye impuzankano, intwaro, ibisasu, moteri zitanga ingufu z’amashanyarazi, ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa n’amafaranga.

Ibimenyetso bishimangira ubumwe budasanzwe hagati y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’Ingabo za Leta ya Congo ntibisiba kwiyongera, aho bamwe mu bahoze muri uyu mutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahamya ko ubu bigoye gutandukanya umusirikare wa Leta n’utari we.

Abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni, nibo bakoze icyegeranyo gikubiyemo ubuhamya bw’abahoze muri FDLR.

Bujiriri Daniel w’imyaka 57 ni umwe mu bahoze muri FDLR Foca, yayigiyemo afunguwe nyuma y’imyaka umunani ari muri gereza, afungiwe ibyaha bya Jenoside, ariko akirega, akemera icyaha.

Ni umugabo wabaye umusirikare ku bwa Habyarimana, aza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi nyuma y’iraswa rya Colonel Mayuya wayoboraga Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, warashwe n’abantu batazwi mu 1988.

Yavuze ko muri FDLR, ibintu by’ubujura no gusahura nibyo bibaranga.

Yakomeje ati “Ni ukuza niba wari umaze kugira n’agahene na we bakakagutwara.”

Hakizimana Rukundo w’imyaka 20, we avuga ko yageze muri Congo ajyanye n’ababyeyi be “gushaka ubuzima”.

Yakomeje ati “Ubwo rero tugeze ino aba FDLR baradufata ngo tujye mu gisirikare, ubwo rero mpitamo gukorana nabo, ubwo icyo gihe n’aba FARDC bose barakoranaga.”

Avuga ko muri FDLR, abayobozi be bamwoherezaga kujya kwiba cyangwa gusoresha abaturage.

Ati “Umusirikare yaratwoherezaga ngo tujye kwiba nk’amahene, rero nageze mu Rujebeshi, abaturage bambonye kuko nagendanaga imbunda, baba baravuze ngo umusirikare, babona kumfata gutyo.”

“Hariya hepfo bari bafite za bariyeri zisoresha amafaranga, ariko bo bakoranaga na FARDC bagasangira amayoga n’ibiki n’ibiki, FDLR ikagenda mu muhanda nta kibazo.”

Hakizimana avuga ko uburyo ibintu bimeze, yaba FDLR, Nyatura na FARDC, bakora nk’aho ari umutwe umwe mu kurwanya M23.

Yakomeje ati “Gukorana, bageze igihe baricanga, Nyatura na FDLR, na FARDC, bose baba bamwe, ariko FDLR yo ifite ikigo cyayo, na Nyatura ukwayo na FARDC ukwayo, ariko mu gihe habaye nk’imirwano, Mai Mai ngo zigiye kujya muri Mweso, bose bakihuza.”

Muri ibyo bikorwa bya gisiirkare byose, “amasasu n’ibirwanisho ni FARDC yabizanaga.”

Ndayambaje Theoneste we yavuze ko yageze muri RDC we n’ababyeyi be bagiye gushaka imibereho muri Congo, icyo gihe ngo abasirikare ba M23 babaga barwanira muri Rutshuru.

Yavuze ko bava mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rubavu bagera i Goma, bakomereza i Burungu, ni naho bafatiye indangamuntu za RDC.

Kubera FDLR, muri ibyo bikorwa ngo banga umututsi aho ava akagera, ku buryo baba bumva adakwiye kuba ku butaka bwabo, ndetse “no kubaho kwabo, batabaho.”

Lambert Habumugisha w’imyaka 19 yahoze muri FDLR-FOCA, ni umwe mu bafatiwe ku rugamba na M23, avuga ko mu bihe bitandukanye yahawe ku nkunga ya FARDC, zitangwa n’abantu batandukanye barimo n’abazungu “baziraga mu mamodoka n’ibifaru,” bose bari kurwana.

Yakomeje ati “Niba ari Abarusiya, ni Abarusiya. Ni bo bazanaga ziriya mbunda zateraga amakompura, FARDC yo nta gihugu ititabaje, n’Abarundi barazaga, b’abasirikare nya basirikare.”

Yakomeje ati “FDLR bariyo, aba Nyatura, Guverinoma, bose barivanze Perezida yarabambitse. Mbere wasangaga nk’aba Nyatura batanu bafite nk’imbunda imwe, abandi bose ari imihoro n’amacumu, buno nta muntu ukigendana icumu n’umuhoro, bose ni imbunda, yarabahaye.”

Ni ubufatanye bwatangiye kuvugwa cyane ubwo intambara yari ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, M23 ikarusha imbaraga ingabo za Leta.

Ninabwo hadutse ibirego ko uyu mutwe waba ufashwa n’u Rwanda, maze ingabo za Leta zitangira kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro, iyiha intwaro, ibikoresho bisanzwe bya gisirikare n’amafaranga.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore