‘Ntabwo ngomba gupfa gutya’ – R Kelly afitiye ubwoba ubuzima abayemo muri gereza.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi R Kelly kurubu uteye isoni kubasanzwe bamuzi  yatangaje aya magambo  ko ‘afite ubwoba ku buzima bwe’ nyuma yo gukira kubagwa byihutirwa biturutse ku kuvura kw’ amaraso mu kuguru.

Umuhanzi R Kelly abenshi bemeza ko ariwe mwami wa R&B, akatiwe igifungo cy’imyaka 20 mu kigo ngororamuco cya Metropolitan cya Chicago, nyuma yo guhamwa n’icyaha ashinjwa cyo gusambanya abana umwaka ushize.

Ubu noneho yashinjije abakozi bo muri gereza afungiyemo  uburangare no kutamwemerera kwivuza. Nk’uko mu kiganiro yagiranye na RapHouseTV yakomeje kubivuga.

Burya ngo Kelly aheruka gukoresha amaraso y’undi muntu “yashizwemo” nitsinda ry’ubuvuzi rya gereza akaba ariyo yavuze ubundi amutera ikibazo mu kaguru.

Yavuze kandi ko “adakwiriye gupfa . Mu kiganiro yagize  yavuye muri gereza yagize ati: “Ntabwo ngomba gupfa muri ubu buryo.”

Ati: “Singomba no gufata umwanya kuri ibyo”

Niyo mpamvu mvuga gutya kuko ntinya ubuzima bwanjye muri kariya gace nsohotsemo . (aha yavugaga muri gereza)

Kelly yakomeje, yongeraho ati: “Bafata amatungo yabo neza kuruta ikiremwa muntu.”

Uyu muhanzi uteye isoni, uzwi ku ndirimbo yakunzwe cyane yise I believe I can fly  “Ndizera ko nshobora kuguruka,” yakomeje ahamagarira abumva ibihangano bye  “gutekereza” uko bazabyitwaramo niba umwe mu bo bakundaga  azagaruka  mu bihe bye, kandi bikaba bivugwa ko yirengagijwe igihe yari muri gereza.

Ati: “Abaye ari umwana wawe, so, nyoko, cyangwa undi muntu wakundaga, urwaye wavuga uti:” Genda kwa muganga, bigomba kurebwa, tugomba kubikoraho iperereza, dukeneye  ko amategeko abyigaho.”

Kelly ati. Raporo yakozwe na Radar Online, harimo ko uwunganira Kelly, Jennifer Bonjean, na we yashinjije abakozi bo muri gereza ya MCC ubushobozi buke muri Werurwe uyu mwaka bwo gukurikirana ubuzima bwa Robert Kelly.

Iyi Yavuze ko umucuranzi w’urukozasoni hamwe n’abandi bakatiwe, bose bambuwe uburenganzira  bwo kwivuza no kwitabwaho.

Umunyamategeko we Bonjean mu ntangiriro z’uyu mwaka yabwiye ABC ati: “Ntabwo ari ukubera ko ari R Kelly w’icyamamare .” ahubwo “Imfungwa zose zikwiye kuvurwa no kwitabwaho.

Ati Gereza ya MCC ifite inshingano zo gukemura ibyo bibazo neza. ”

Kelly yahamijwe i Chicago muri Nzeri 2022 ibyaha bitandatu byo gusambanya abana no kureshya abana bato.

Muri Gashyantare 2023, nibwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 30.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore