Dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye- Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yaho Urukiko rw’Ubujurire i Londres mu Bwongereza kuri uyu wa kane rwategetse ko umugambi wa leta wo kohereza abimukira n’abasaba ubuhingiro mu Rwanda utemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo avuga ko “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.

Ati “Tugira uruhare rufatika mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.

Yongeraho ko “sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda.

“Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi”.

Kuvuga ko kohereza abimukira n’abasaba ubuhingiro mu Rwanda utemewe n’amategeko. Ni mwanzuro ukuyeho uw’urukiko rukuru rwaho wo mu Ukuboza(12) rwari rwanzuye ko uwo mugambi ukurikije amategeko.

Uyu mwanzuro uvuze ko leta y’Ubwongereza itsinzwe, ariko wafashwe abacamanza bose bagize inteko batawemeranyaho kuko umwe muri bo yemeranyije n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru ko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyo koherezamo abo bantu.

Yavuze ko abasaba ubuhungiro bashobora kuba basubizwa muri ibyo bihugu bahunze bishobora gutuma batotezwa cyangwa bagafatwa mu bundi buryo butari ubwa kimuntu.

Penny Mordaunt wo muri leta y’u Bwongereza akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko yavuze ko “ari icyemezo kivanze” kuko ngo abacamanza “banemeje ko u Rwanda ari igihugu (cyo kuboherezamo) gitekanye.”

Yagize ati: “Twubaha umwanzuro w’urukiko kandi ndibaza ko hari itangazo riza gusohoka uyu munsi rivuye mu biro bya minisitiri w’ubutegetsi”.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara , guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko izakoresha kuri buri mwimukira amapawundi 105,000 izishyura u Rwanda, amapawundi 22,000 y’indege, n’amapawundi 18,000 y’imirimo ijyanye n’iby’amategeko.

Yose hamwe ni amapawundi 169,000, ni ukuvuga nk’amadolari y’Abanyamerika 215,000. Arenzeho amapawundi 63,000 kurusha buri mwimukira agumye mu Bwongereza. Guverinoma ariko ivuga ko kubohereza birimo inyungu kubera ko itazabatangaho ikiguzi cy’amacumbi imbere mu Bwongereza. Isobanura ko gishobora kuzamuka mu gihe kiri imbere kugera ku mapawundi miliyari 11 ku mwaka kivuye ku mapawundi miliyari 3.6 muri iki gihe.

U Rwanda rwagiranye mu mwaka ushize n’Ubwongereza amasezerano yo kwakira abimukira. Ubwongereza buvuga ko ari imwe mu nzira zo gukemura ikibazo cy’abantu ibihumbi n’ibihumbi bajya kubusaba ubuhungiro, bavuye mu Bufaransa mu twato duto. Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, yagize iki kibazo kimwe muri bitanu bya mbere by’ibanze ku isonga y’ibyo guverinoma ye igomba kwitaho.

Indege yagombaga kuzana aba mbere mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize. Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Uburayi rwabiburijemo. Mu kwa 12 gushize, Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza rwo rwavuze ko byubahirije amategeko. Aba bimukira, barimo abakomoka muri Siriya, Sudani, Iraki, Irani na Viyetinamu.

Mu nama yiga ku bukungu yabereye i Doha muri Qatar muri gicurasi uyu mwaka Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho avuga ko amasezerano y’ubufatanye y’u Rwanda n’u Bwongereza adashingiye ku kuba rwarasabye kwakira abimukira, ahubwo ari uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ikibazo gihari.

Ati “Ntabwo twigeze dusaba umuntu uwo ari we wese gukorana natwe cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda. Ni igitekerezo cyabayeho kugira ngo gikemure ikibazo”.

Yakomeje asobanura ko ibibazo by’abimukira bishingiye ku byuho hagati y’abafite ubushobozi bwo gukora n’imirimo bakora, bigatuma bava ahantu hamwe bakajya ahandi, hakaba n’ibifite umuzi mu mutekano muke mu bice bitandukanye by’Isi.

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwavuye mu kwibaza uko ikibazo cy’abimukia cyakemuka, binyuze mu kohereza abimukira ahantu hatekanye, bafite uburenganzira n’ubwisanzure bwo gukora icyo bashaka.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aheruka kuganira n’ubuyobozi bw’Urukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ku ngingo zirimo kuvugurura amategeko rugenderaho ku buryo rutitambika ibihugu binyamuryango ku byemezo bijyanye no guhangana n’ibibazo by’abimukira.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore