Philippe Hategekimana w’imyaka 66, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu .

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ku ruyu gatatu nibwo rwahamije ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu, umugabo w’Umunyarwanda wahoze ari umujandarume, ruhita rumukatira gufungwa burundu.

Ashinjwa uruhare mu kwica Abatutsi mu byahoze ari komine Ntyazo, Nyabisindu na Rusatira n’uruhare “mu kwica uwari burugumestre [wa komine Ntyazo] Narcisse Nyagasaza hamwe n’itsinda ry’Abatutsi”.

Itangazo ry’ubu bushinjacyaha rivuga ko Hategekimana akekwaho “uruhare mu gushinga bariyeri zo kugenzura no kwica abasivile b’Abatutsi”, no “kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi ku misozi ya Nyabubare na Nyamure” n’ibindi byaha ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya ‘adjudant-chef’ mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

.

Hategekimana yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, nyuma ahungira muri Cameroun mu 2017 amaze kumenya ko yashyiriweho ikirego.

Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 asubizwa mu Bufaransa.

Urubanza rwe, rwatangiye mu kwezi gushize, rubaye urwa gatanu mu Bufaransa rw’umuntu uregwa uruhare muri jenoside yakurewe abatutsi mu Rwanda hari mu 1994.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko Philippe Hategekimana w’imyaka 66 y’amavuko yahamwe n’ibyaha hafi ya byose yaregwaga.

Hategekimana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya jenoside, abona ibyangombwa nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rya Philippe Manier.

Yaregwaga ko “yakoresheje imbaraga za gisirikare yari afite kubera ipeti rye…mu kugira uruhare muri jenoside”.

Hategekimana yahakanye ibyaha aregwa. Uruhande rwunganira uregwa nanubu  ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko.

Ubufaransa, nka kimwe mu bihugu byerekejemo benshi bahunze bashinjwa jenoside, bwaburanishije bunakatira Aloys Ntiwiragabo wahoze ari umukuru w’ubutasi, hati kandi abahoze ari ba burugumestre babiri, Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi, na Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe w’icyari Gikongoro.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) igaragaza ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenoside barenga 1000 bakidegembya hirya no hino ku isi.

Umuhuzabikorwa w’Ishami Mpuzamahanga rishinzwe Ibyaha (ICD) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushinjacyaha (NPPA), Charity Wibabara, avuga ko icyo kigo cyakoze iperereza ku bakekwaho Jenoside bashakishwa n’ubutabera aho bahungiye mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Kugeza ubu, nk’uko Wibabara abivuga, mu birego 1.148 byatanzwe, n’ibyemezo mpuzamahanga byo guta muri yombi byoherejwe, 1.094 muri byo ntibirakorwaho.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yerekana ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ari yo ifite abantu benshi bashakishwa.

Mu gushakira umuti iki kibazo, Wibabara avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakoze ingendo z’ubugenzuzi mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bashishikarize ishyirwaho ry’inzego z’amategeko mu bihugu bitari byahana abakoze ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ndetse no gushyiraho amasezerano y’impande zombi arebana no guta muri yombi no kohereza abakekwaho Jenoside.

Mu ijambo rye, atangiza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abagize uruhare muri Jenoside n’abakomeje kubakingira ikibaba, aho bahungiye hirya no hino ku Isi. 

Perezida Kagame yagize ati “Mushobora kwirukanka ariko ntimushobora kwihisha, ntaho mufite ho kwihisha ibingibi mubona byaranze amateka yacu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore