Ese hari icyo byahindura turamutse tugira amahirwe angana mu buzima?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ujya wicara ukibaza uti “kuki ntameze nka runaka?” Cyangwa ukavuga uti “uwangira nka runaka”.

Umuntu aho ava akagera akunda kuba ashaka kugira aho agera harenze aho yari ari. Muri uku kubikora nibwo abantu tugenda tunyura mu mayira atandukanye,Nimvuga amahirwe utekereze imibereho, imyitwarire cyangwa se imigirire ya muntu ndetse n’inzira y’ubuzima.

Muri iyi minsi nibwo usigaye ubona ko abantu basigaye baharanira kumera nka bagenzi babo mu buryo bumeze nko kwigana.

Amahirwe ni iki mbere na mbere? Ni igombana ry’ikintu kitagizwemo uruhare ngo kibe. Ngenekereje ni uburyo ikintu icyo aricyo cyose kibaho ariko nta ruhare wabigizemo.

Tekereza ufashe abantu bose ukabaha amafaranga angana, ukabaha ibintu byose by’ibanze nko kurya, kuryama no kwambara ku buryo bungana.

Usibye kuba tubaye tugize amahirwe angana mu buzima byatuma ntagikorwa cyangwa se bigatuma icyo twitaga amahirwe cyangwa se intego biba ibintu bisanzwe, turamutse tugize imibereho imeze kimwe bishobora guteza ikibazo cy’imibereho n’ubundi bikongera bigatuma habaho icyo twita ubusumbane.

Muri macye, tubaye tunganya ubushobozi bwose ubwo bushobozi bwaba bumeze nk’uko umwuka duhumeka umeze, ntawakwima umwuka keretse ashaka kukwica ariko ubundi umwuka duhumeka ni ikintu twese dufite niyo mpamvu tutawutindaho kubera ko ari ikintu twese duhuriyeho.

Ntago wahatira amahirwe cyangwa umugisha kuza, inzira zacu mu buzima zirahabanye, rero n’amahirwe uburyo atugeraho nabyo birahabanye.

Kwisanisha n’undi ni ukuba wagerageza kumera nka runaka cyangwa se ukigana imibereho, imiterere cyangwa imyumvire ye haba imwe n’imwe cyangwa yose.

Ibi byahozeho ariko byafashe indi ntera muri ibi bihe byo kwaduka kw’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, ugasanga runaka yambaye iki kubera ko hari umuntu yabonye kuri Instagram cyangwa TikTok.

Kwisanisha n’undi bigira ingaruka ku mibereho y’ubikoze zishobora kuba nziza cyangwa se mbi ariko usanga muri iyi minsi tugezemo abenshi bibaviramo ingaruka mbi. Kubera iki?

Gushaka kwisanisha na mugenzi wawe ni ibyo kwitondera kuko bishobora kugira ingaruka. Abenshi mu bisanisha na bagenzi babo  ntibakunze kubigiriramo amahirwe bitewe n’impamvu ntarondora ariko zose zikubiye mu kintu kimwe “amahirwe y’abantu ntago angana”.

Kuba tutanganya amahirwe kuri bamwe hari impamvu nyinshi, hari ibyo kamere yajyennye umuntu atasimbuka kubera ko ari umuhamagaro, kimwe n’uko hari ibyo duterwa n’isi n’abantu.

Ntago twese tugira urugendo rw’ubuzima rumeze kimwe, wa mugani “mu gitabo cy’ubuzima buri wese agira ipaji ye kandi itandukanye n’iya mugenzi we”. Ibi bituma umwe azaba umwarimu, undi akaba umuganga, undi akaba umusirikare cyangwa se akaba umushoferi… gutyo gutyo.

Rero izi nzira zose ducamo zibamo amahirwe kimwe n’uko zibamo ibizazane (ibinaniza) bitandukanye bitewe n’igihe ahantu n’ibindi byinshi.

Uburyo bworoshye ni ukwemera umuhamagaro wawe niba ari ibibazo unyuzemo ugaharanira kubicamo gitwari, wahura n’ibisubizo (imigisha) ugaharanira kubibyaza umusaruro uko ushoboye kose byaba byiza ukayisakaza no ku bandi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore