Twahabwaga imbaraga n’agaciro k’impamvu y’urugamba rwacu.- Paul Kagame.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nubwo ukuri bari bafite kwasaga nk’aho isi itakwitayeho cyangwa ngo ikumve ntibyabujije ko urugamba rukomeza rukagera ku ntsinzi.

Umukuru w’igihugu asobanura ko impamvu yatumye ingabo zari iza RPF Inkontanyi zifata intwaro zigatangira urugamba yari ihagije kuba ntacyo batinya cyangwa ngo kibace intege. Aragira ati:”RPF/RPA icyo gihe nta mwanya wo gutinya ndumva twari dufite, ikibazo cyari kitwugarije icyo gihe cyari kinini kurusha kugira ubwoba.

Nta n’ubwo ikibazo cyari ku rugamba gusa ahubwo byasaga n’aho isi yose yari yaduhagurukiye, haba muri dipolomasi,politiki…Buri muntu yashishikarizwaga kwanga RPF ariko twe  twahabwaga imbaraga n’agaciro k’impamvu y’urugamba rwacu. Impamvu yacu yarifite ukuri ku buryo twahoraga twiteguye kwitanga mu buryo ubwo aribwo bwose.” 

Kuruyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga, 2023 u Rwanda rurizihiza ku nshuro ya 29 umunsi mukuru wo Kwibohora .

Buri 4 Nyakanga ni “Umunsi wo Kwibohora” mu Rwanda. Uyu munsi mukuru rusange wo Kwibohora wizihizwa hibukwa  ihirikwa ry’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihitana abarenga miliyoni mu minsi itarenze 100 gusa.

Uyu munsi wo kwibohora, urangwa na  disikuru yo gukunda igihugu itangwa na Perezida wa republika  mu kwizihiza uyu munsi, bikajyana n’ ibirori ndangamuco, imihango idasanzwe, nka karasisi ka gisirikare,ibitaramo, n’imikino ya siporo inyuranye .

Hibandwa kandi ku gutekereza cyane ku bintu bibabaje byabayeho  ubwo ingabo zahoze ari iza RPA (Rwanda Patriotic Arm) zahagarikaga Jenoside yo muri mata,1994.

Umunsi wo Kwibohora ni umunsi mukuru mu Rwanda wibukwaho gutsindwa kw’ubutegetsi bwahoze ari ubwa Prezida Juvenal ni mu ntambara yaje gushyiraho iherezo rya jenoside yakorewe batutsi mu Rwanda , ahotariki ya 4 Nyakanga 1994, ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka rya FPR Inkotanyi babohoje  umurwa mukuru wa Kigali mu gihe tariki  ya 18 Nyakanga 1994 byatangajwe ku mugaragaro ko  hafashwe n’utundi  turere two mu majyaruguru , uburengerazuba ,amajyepfo n’uburasirazuba .

Umunsi wo Kwibohoza ubaho nyuma gato  y’umunsi wubwigenge, ukaba ari n’umunsi u Rwanda rusorezaho iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Intambara yo kubohora igihugu yamaze imyaka 4 kuko  yatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990 igihe ingabo za RPA zishamikiye kuri FPR zateraga ziturutse mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda.

Ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ya Arusha muri Kanama 1993, yagamije ku kugarura  amahoro n’ituze mu gihug, aho amasezerano yayo yasinkwe bigizwemo uruhare  n’umuryango w’abibumbye wari ushinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda woherejwe mu gihugu kugira ngo ubishyire mu bikorwa.

Ibi byashyizwe ku ruhande nyuma y’iyicwa rya Perezida Juvenal Habyarimana ku ya 6 Mata 1994, aho abagera kuri  1.000.000 barimo  abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho bishwe muri jenoside yo mu Rwanda .

Nyuma y’amezi y’intambara RPA na FPR byari biyobowe na nyakubahwa Paul Kagame muri iki gihe bamaze igice cya nyuma cy’ukwezi kwa Kamena barwana kugira ngo babohoze umurwa mukuru Kigali.

Amaherezo RPA na FPR baje gutsinda ingabo z’u Rwanda zariho  FAR, maze babohora Kigali ku ya 4 Nyakanga. Kuri uwo munsi nibwo FPR yatangaje intsinzi,

Ubundi tariki ya 4 Nyakanga ihita ishyirwaho na guverinoma nshya nk’umunsi wo kwibohora.

Intumwa ziturutse impande n’impande ku migabane itandukanye zisura umurwa mukuru Kigali mu kwitabira ibirori biba byateguwe .

Buri mwaka igitaramo cya gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda kiraba. Muri ibi birori kandi Perezida w’u Rwanda yakira ibirango rusange by’igihugu birimo Ibendera n’ikiranganego indirimbo yubahiriza igihugu (Rwanda Nziza) ikaririmbwa  kandi akanageza ijambo ku banyagihugu. Itsinda ry’ingabo za RDF rikora imyitozo n’akarasisi imbere yabitabiriye ibi birori . 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko impamvu yatumye batangira urugamba rwo kubohora igihugu mu w’1990 ariyo yatumye urwo rugamba rutanga insinzi. Mu kiganiro n’abanyamakuru , Umukuru w’igihugu yavuze ko nubwo ukuri bari bafite kwasaga nk’aho isi itakwitayeho cyangwa ngo ikumve bitabujije ko urugamba rukomeza rukagera ku ntsinzi.

Perezida wa Repubulika asobanura ko  nyuma  y’imyaka 29 urugamba rurangiye hari impamvu zigaragaraza ko rwari ngombwa kubaho ku kiguzi icyo aricyo cyose. {Ati “Nyuma twaje gutsinda uru rugamba ariko iyo urebye ubona ko byari ngombwa ko twagombaga kururwana, ufatiye ku rugero rugaragara nk’agaciro k’abantu, kwishyira bakizana, bakagira uburenganzira , ubuzima bwabo bugahabwa agaciro nk’abanyarwanda.

Perezida Kagame Umukuru w’igihugu kandi asobanura ko intego y’urugamba itari ukurwanya agace kamwe k’ikibazo ahubwo rwari rugamije guhangana n’ibibazo byari byugarije abanyarwanda muri rusange.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore