Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yageze muri Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka ‘CARICOM’.
Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Trinidad and Tobago, Port of Spain mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 45 isanzwe y’Abakuru ba Guverinoma z’ibihugu bigize CARICOM nk’umwe mu batumirwa mpuzamahanga.
Uretse Perezida Kagame mu bandi batumiwe muri iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken na Minisitiri w’Intebe wa Koreya.
Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama yatangiye ku wa 3-5 Nyakanga mu 2023 bazarebera hamwe ibijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n’ingamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama kandi yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango wa CARICOM ushinzwe.
Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gushimangira umubano n’ibihugu byo muri Caraïbes binyuze mu nziduko z’akazi aheruka kugirira muri Jamaica na Barbados.
Ubwo yari muri Jamaica muri Mata mu 2022, Perezida Kagame yagaragaje ko isano iri hagati y’ibihugu biri mu Nyanja ya Caraïbes na Afurika iruta kure intera iri hagati y’impande zombi.
Ati “Ibihugu biri mu Nyanja ya Caraïbes na Afurika bihuriye ku bintu byinshi, duhereye ku bantu, harimo ihuriro ridashobora gukurwaho n’uburyo [ibice byombi] biri ahantu hatandukanye.”
“Icya mbere dukwiriye gukora ni ugushyiraho ubwo buryo no gutanga amahirwe ku baturage bagashobora kujya mu bihugu biri muri Caraïbes bavuye [nk’urugero] mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi byagerwaho mu gihe impande zombi zaganira ku bijyanye n’itangwa ry’ibyangombwa nka Visa, ati “Dukwiriye gukora ku bintu bijyanye na visa zigakurwaho kugira ngo dushyigikire uko kwihuza…hari byinshi twakora nko mu bucuruzi ariko dukwiriye gutangira gushyira mu ngiro iby’ibanze bikwiriye, birimo no kubwira abaturage bacu ko bishoboka [gukorana hagati y’impande zombi].”

Muri Gicurasi mu 2023 Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Perezida Irfaan Ali uyobora Guyana iri mu bihugu bigize uyu muryango, bemeranya ku guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Kuri ubu uyu muryango wa CARICOM ugizwe n’ibihugu birimo Antigua and Barbuda, Bahamas, Barbados, Belize, Dominica, Haiti, Jamaica, Grenada, Guyana, Montserrat, St. Lucia, Suriname, St. Kitts and Nevis, St. Vincent and the Grenadines na Trinidad and Tobago
