Ibishushanyo byo mu maso bigaragaza umukuru wa Wagner Yevgeny Prigozhin (ibumoso) na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, byari birimo bigurishwa mu isoko ry’impano z’urwibutso ry’i St Petersburg, mu kwezi gushize

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, byahishuye ko Perezida Vladimir Putin yagiranye inama na Yevgeny Prigozhin nyuma y’iminsi itanu uyu mukuru w’itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya ayoboye imyivumbagatanyo yapfubye.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa Kamena (6), ku munsi w’imyivumbagatanyo, Vladimir Putin yashinje “ubugambanyi” abakuriye Wagner ndetse avuga ko ari “ugusogotwa mu mugongo”.
Nyuma yaho kuri uwo munsi, abapilote bo mu gisirikare cy’Uburusiya kirwanira mu kirere barishwe, bahanuwe n’abarwanyi ba Wagner.
Nuko, habura kilometero 200 ngo abacanshuro bagere mu murwa mukuru Moscow, Kremlin na Wagner bagirana amasezerano. Imyivumbagatanyo irarangira. Nta muntu n’umwe watawe muri yombi. Nta muntu n’umwe wagejejwe mu bucamanza.
Yevgeny Prigozhin ntiyambitswe amapingu ngo akururwe ajyanwa kuri stasiyo ya polisi kubera kwigomeka kwe.
None ubu byamenyekanye ko nyuma y’iminsi itanu ibyo bibaye yari ari muri Kremlin, ari kumwe n’abakomanda be, bicaye bakikije ameza baganira na Perezida Putin.
Ariko icyo tutazi ni icyavugiwe nyakuri muri iyo nama n’ukuntu yarangiye.
Gusa dushingiye ku byabaye kuva icyo gihe, iyi ntiyabaye inama yo “guhoberana no kwiyunga”.
Mu minsi ya vuba aha ishize, ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya byakomeje gukora ubutaruhuka mu gutesha agaciro Prigozhin.
Amafoto ashobora guhindanya isura ye bivugwa ko yafashwe ubwo hakorwaga isaka ry’inzu nini ihenze ye y’i St Petersburg, yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo y’Uburusiya.
Ayo agaragaza ibice bya zahabu, intwaro ndetse mu buryo budasanzwen’imisatsi itari karemano y’abagore.
Mu ijoro ryo ku cyumweru, ikiganiro cy’ibanze cya televiziyo Russia-1 y’Uburusiya, kizwi nk’Inkuru y’Icyumweru, cyakomeje guharabika Prigozhin, ibizwi nka ‘character assassination’ cyangwa kwica umuntu ahagaze.
Prigozhin yavugiye ijambo i Rostov-on-Don mu majyepfo y’Uburusiya ubwo abacanshuro b’itsinda Wagner bari bamaze kwigarurira uwo mujyi mu kwezi gushize
Naho se kuri ya masezerano hagati ya Kremlin na Wagner yo guhagarika imyivumbagatanyo ku itariki ya 24 Kamena?
Bijyanye n’ayo masezerano, Prigozhin yari yitezwe kuva mu Burusiya akajya muri Belarus (Biélorussie), hamwe n’abarwanyi ba Wagner bashaka kumusangayo.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yavuze ko umukuru wa Wagner n’abacanshuro be atari ho bari.
