Semenya Caster yatsinze urubanza ku kugira imisemburo iruta iy’abandi bagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Semenya Caster watwaye imidari ibiri ya olempike mu kwiruka metero 800 mu bagore yaravanguwe kubera amategeko ariho amusaba kugabanya imisemburo ya testosterone kugira ngo yemererwe kurushanwa, ni ibyanzuwe n’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Uyu munyafurika y’Epfo w’imyaka 32 yavukanye imiterereye itandukanye bita ‘differences of sexual development (DSD)’ kandi ubu ntiyemerewe kurushanwa aho ariho hose atabanje gufata imiti igabanya imisemburo ya testosterone.

Testosterone ni imisemburo ya kigabo ikorerwa mu dusabo tw’intanga. Ibipimo runaka byayo ni Ningenzi mu mikurire n’imikorere y’umugabo n’igitsina cye. Imirerantanga y’abagore nayo ikora testosterone nkeya ugereranyije n’abagabo.

Ruriya rukiko rwanzuye mu nyungu za Semanya mu rubanza rurebana n’ibipimo by’iriya misemburo ku basiganwa b’abagore.

Semenya amaze igihe kinini aburana n’urwego rw’imikino ngororamubiri ku isi (World Athletics) nyuma y’uko mu 2018 rushyizeho amategeko y’uko agomba kugabanya iyo misemburo.

Inshuro ebyiri yatsinzwe imanza yaregaga asaba ikurwaho ry’iki cyemezo, akomeza kujurira.

Muri ruriya rukiko rw’Uburayi uwaregwaga ni leta y’Ubusuwisi ishinjwa kutarengera uburenganzira bwa Semanya kuva mu myaka itatu ishize ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu.

Mu mwanzuro muremure w’urukiko watangajwe none kuwa kabiri, uru rukiko ruvuga ko rwasanze leta y’Ubusuwisi itararengeye Semanya ngo imurinde ivangurwa ubwo

Urukiko rw’Ikirenga rwaganga kuvanaho umwanzuro w’ikitwa Court of Arbitration for Sport (CAS) cyemeje amategeko ya World Athletics.

Umwanzuro w’uru rukiko ugira uti: “Urukiko rwasanze by’umwihariko urega ikirego cye inzego z’Ubusuwisi zitaracyizeho bihagije, cyane ko ibirego bye birimo ingingo ziboneka z’ivangura kubera imisemburo ye ya testosterone iri hejuru kubera ‘differences of sex development’.”

Uyu mwanzuro, wafashwe n’abacamanza barindwi ba ruriya rukiko, ushobora gutuma Semanya abasha kuregera imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga na CAS.

World Athletics ivuga ko umwanzuro w’uru rukiko “urimo kunyuranya cyane” kandi ko izasaba leta y’Ubusuwisi ikageza uru rubanza mu rundi rugereko rwa ruriya rukiko rw’Uburayi kugira ngo abe ari rwo “rufata umwanzuro ntakuka”.

Itangazo rya World Athletics rigira riti: “Dukomeje kubona ko amategeko agenga DSD ari ingenzi, atabogamye kandi aribwo buryo bwo kurengera irushanwa ritabogamye mu kiciro cy’abagore nk’uko ‘Court of Arbitration for Sport’ n’Urukiko rwa leta y’Ubusuwisi byombi byabibonye, nyuma yo kwiga neza ku bimenyetso.

“Tuzavugana na leta y’Ubusuwisi ku ntambwe twakurikizaho. Hagati aho, amabwiriza asanzweho ya DSD, yemejwe n’inama nkuru ya World Athletics muri Werurwe(3) 2023 aragumaho.”

Kubw’ayo mategeko yazanywe bwa mbere mu 2018, abarushanwa bafite DSD bemererwa kurushanwa gusa mu gusiganwa hagati ya 400m na 1,500m.

Gusa, muri Werurwe World Athletics yategetse ko abasiganwa bafite DSD bagomba gufata imiti igabanya imisemburo amezi atandatu mbere yuko bemererwa gusiganwa mu marushanwa yose.

Umwaka ushize muri World Championships i Oregon muri Amerika, Semanya yasiganywe muri 5,000m ariko ananirwa kugera ku cyiciro cya nyuma.

Yavuze ko gufata imiti igabanya testosterone bishyira ubuzima bwe mu kaga kandi ko ariya mategeko abuza we n’abandi bakinnyi bafite DSD uburenganzira bwo gukoresha

ubushobozi kamere bwabo.

Kubera ariya mategeko yo mu 2018, Semanya ntabwo yabashije kujya mu mikino Olempike ya Tokyo mu 2021 ngo agerageze kwisubiza umudari muri 800m yari yatwaye mu mikino nk’iyo yaherukaga.

Semanya, uzwi mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umugore, yavuze ko akwiye gusiganwa mu bagore nubwo imisemburo ye ya testosterone yaba iri hejuru y’iy’abandi bahatana.

Mu 2019 yabwiye BBC Sport ko “yabambwe” ariko “sinzahagarika kurwana” n’ariya mategeko yazanywe na World Athletics, icyo gihe yari izwi nka IAAF.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore