u Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mozambique, Nigeria na Angola mu mikino yo mu Itsinda rya Kane ry’Irushanwa rya Tennis “Davis Cup” izabera i Kigali tariki ya 26-29 Nyakanga 2023.
Ibi byatangajwe,muri tombola y’uburyo ibihugu umunani bizahura, nyuma y’inama yahuje abatoza b’amakipe y’abagabo azakina iri rushanwa.
U Rwanda rwisanze mu Itsinda B hamwe na Mozambique, Nigeria na Angola, mu gihe Itsinda A rigizwe na Kenya, Ghana, Cameroun na Botswana.
Muri iyi mikino izabera ku bibuga bya IPRC Kigali, amakipe abiri ya mbere mu matsinda azakomeza muri ½ mu gihe abiri ya nyuma [aya gatatu n’aya kane] azahatanira kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani.
Ibihugu bibiri bya mbere mu irushanwa ryose bizatsindira kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Davis Cup muri Afurika naho bibiri bya nyuma bimanuka mu Itsinda rya Gatanu.
Umutoza w’u Rwanda, Habiyambere Dieudonné, yavuze ko itsinda bisanzemo ridakomeye, ariko n’ubundi ritoroshye, ahubwo icya ngombwa ari uburyo bazitwara mu kibuga.
Yakomeje agira ati “Abakinnyi banjye bose bahagaze neza, ntawe ufite ikibazo. Banyemereye ko tuzahagarara neza.”
Abakinnyi b’u Rwanda batoranyijwe n’Umutoza Habiyambere ni Niyigena Étienne, Habiyambere Ernest, Hakizumwami Junior, Ishimwe Claude na Muhire Joshua.
