Urubuga rwa Tiktok ruri mu zikunzwe kandi zigezweho cyane, rwatangije agashya ko gusangiza ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubuga rwa Tiktok ruri mu zikunzwe kandi zigezweho cyane, rwatangije agashya ko gusangiza abantu (gupostinga) ubutumwa bwanditse aho kuba amashusho gusa.

Abenshi mu bakoresha urubuga rwa Tiktok baziko uburyo bwari busanzweho ari ubwo gusangiza abandi amashusho ariko kuri ubu hatangijwe uburyo bushya bwo gusangiza abantu inyandiko.

Ubu buryo bwari busanzweho ku rubuga rwa WhatsApp ndetse na Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga aho umuntu ashobora gusangiza ubutumwa abantu cyane cyane mu nyandiko ajo ho kubunyuza mu mashusho.

Muri ubu buryo bushya, ukoresha uru rubuga rwa Tiktok bazajya bashobora kongeraho indirimbo mu butumwa baba banditse ndetse na emoji ku muntu ushaka kuyongera kuri ubwo butumwa.

Ubutumwa umuntu yemerewe kwandika buzaba bureshya n’amagambo 1000 gusa ubundi hakajyamo indirimbo umuntu ashaka kongeraho nkuko Instagram na Facebook story iba imeze.

Tiktok yiganye izi mbuga nkoranyambaga za Mark Zuckerberg nyuma y’uko nawe yiganye urubuga rwa Twitter ya Elon Musk.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore