Rick Ross yarakaye cyane nyuma y’uko Hamisa Mobetto agaragaje umukunzi we mushya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto agaragaje umukunzi we, byashyize iherezo ku mubano yari afitanye na Rick Ross aho yahise anakora ‘Unfollow’ kuri Instagram.

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz ndetse n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross bari bafitanye umubano wihariye.

Byagiye bikunda kugaragara basohokanye ndetse abantu bamwe banaketse ko baba bateretana ariko aba bombi bakabihakana bavuga ko atari ukuri.

Hashize ibyumweru 2 Hamisa Mobetto yerekanye umukunzi we Kevin Sowax umuherwe ukomoka muri Togo, ni mu mashusho yagiye hanze aba bombi bahuje urugwiro.

Mu butumwa icyo gihe yanyujije kuri Instagram buherekeje aya mashusho, bwari bwuzuyemo amagambo meza y’urukundo aho yabwiye uyu mugabo ko amukunda cyane.

Ati “kuri uyu mugabo uri hano, ndagukunda birenze amagambo. Ndizera ko buri gihe uzajya ubibona n’iyo naba ntari iruhande rwawe ngo mbikubwire.”

Nyuma yo kwerekana uyu mukunzi we, bisa n’aho bitashimishije umuhanzi Rick Ross bari bawubanye maze ahitamo guhita areka kumukurikira kuri Instagram, yakoze “Unfollow”.

Hamisa Mobetto aherutse gutangaza ko nk’umuntu akunda kandi agakundwa, ariko ko ku mpamvu z’abana be atajya ashyira buri muntu wese bakundanye ku mbuga nkoranyambaga kuko bazakuru bakibaza uwo nyina yari we, ahubwo ko uwo azerekana azaba ari uko yamaze gutanga inkwano.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore