Rubavu:Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka  bagaragaje imbogamizi bahura nazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu kane tariki ya27 Nyakanga 2023 mu karere ka Rubavu habereye ibiganiro byateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Labenevolencia .

Ni ibiganiro byahuje bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukirana imipaka hagati y’akarere ka rubavu na goma,Abanyamakuru bo muri Congo nabo mu karere ka Rubavu ndetse n’abandi batandukanye.

Ibi biganiro byibanze cyane ku gushima uruhari rw’abaturage ba congo n’u Rwanda bakomeje gukorana neza mu gihe hakomeje kugaragara umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Hagarutswe ku bucuruzi bwambukiranya umupaka aho abari muri ibi biganiro bagaragaje ko abagore aribo fafite amahirwe menshi yo gukora ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka ngo kuko abagabo rimwe narimwe bahohoterwa bakekwaho kujya muri gahunda zijyanye na politiki.

Aba bacuruzi bakora ubucuruzi bwa mukiranya umupaka bavugako iyo habuze amahoro muri repubulika iharanira demukarasi ya congo usanga bahura nibihombo bikomeye cyane ngo kuko iyo bajyanye ibicurzwa muri niki gihugu usanga bamburwa na bamwe munzego z’umutekano muri congo bityo bikabadindiza mu iterambere.

Gahiro Laurent uhagarariye abakora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka rubavu nawe agaruka kuri ibi bihombo bahura nabyo aka navuga ko byose biterwa n’abayobozi ngo kuko abaturage usanga bahahirana.

 Yagize Ati:” Akenshi iyo urebye usanga tugira igihombo iyo hari imyivumbagatanyo muri congo kuko inzego zishinzwe umutekano nka polisi ,Abasirikari ndetse na mayibobo  usanga batwambura ibicuruzwa cyanwa amafaranga ,gusa kuko tuba dukorana na bamwe mubahatuye tubasha gukorana neza nabo bakadufasha” .

Muri ibi biganiro byateguwe n’umuryango utegamiye kuri leta la benevolecia hagarutswe kuri bimwe bituma aba baturage bagenderana n’ubwo umubano w’ibihugu byombi waba utamezeneza ndetse harebwa n’ingamba zafatwa kugirango abaturage bakomeze ku bana mu mahora birinda amakimbirane ya politike muri rusange.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore